Amarushanwa ya Miss Africa ya 2017 azabera mu Rwandahttp://izubarirashe.rw/2017/02/amarushanwa-ya-miss-africa-ya-2017-azabera-mu-rwanda/

Umwe mu bakobwa bazitabira Miss Africa Continent
Amarushanwa ya Miss Africa Continent yari asanzwe abera mu gihugu cya Afurika y’Epfo uyu mwaka wa 2017 azabera i Kigali mu Rwanda, akazaba kuwa 20 Gicurasi 2017.
Umwaka ushize, aya marushanwa yabaye kuwa 30 Mata 2016, abera ahitwa The Lyric Theatre, Gold Reef City Casino, mu mujyi wa Johannesburg. U Rwanda rwari rwayahagarariwemo na Miss Kundwa Doriane.
Ku rubuga rw’abategura aya marushanwa bagaragaje ko batewe ibyishimo byinshi no kuba aya marushanwa uyu mwaka azabera mu Rwanda.
N’ikirango cy’iri rushanwa cyashyizwemo amabara aranga ibendera ry’u Rwanda ari yo; ubururu, umuhondo, icyatsi n’imirasire y’izuba y’umuhondo.
Iki kirango kiri guhererekanywa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, barimo Abanyarwanda bagaragaza ko bishimiye kuzakira aya marushanwa, baha ikaze abayategura.
Ikinyamakuru Centre for African Journalists (CAJ News) cyo muri Afurika y’Epfo cyanditse ko Guverinoma yo mu Rwanda yamaze kwemeza ubusabe bw’abategura aya marushanwa bwo kuzaza kuyakorera i Kigali. http://cajnewsafrica.com/2017/02/01/miss-africa-receives-rwanda-stamp-of-approval/
Aya marushanwa yabereye ahitwa The Lyric Theatre, Gold Reef City Casino, mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu mpera z’icyumweru.
Uwambitswe ikamba rya Nyampinga w’Umugabane wa Afurika, ni Umunyeghana witwa Rebecca Asamoah w’imyaka 24, muri aya marushanwa yari abaye ku nshuro ya mbere.
Iki kinyamakuru kigaragaza ko hari ibaruwa Kariza Belise, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo mu Kigo Cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yasinyeho yemerera abategura aya marushanwa kuzayazana i Kigali.
Muri iyi baruwa, handitse hati “Ikigo Cy’Igihugu gishinzwe Iterambere kibinyujije mu rwego rushinzwe kunganira mu kwamamaza no guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda  tunejejwe no kuzifatanya namwe mu marushanwa ya Miss Africa”.
Belise Kariza kandi anizeza abategura aya marushanwa ko bazahabwa ubufasha ubwo ari bwo bwose bazakenera kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.
Aya marushanwa ya Miss Africa ategurwa n’umushoramari w’Umunyafurika y’Efpo witwa Neo Mashishi.
Avuga ko uyu mwaka kuzana aya marushanwa mu Rwanda bizatuma barushaho kwamamaza uko iki gihugu gishyigikira abagore mu burezi, kurwanya ubukene bigasakazwa hose ku mugabane wa Afurika.
Miss Africa ni marushanwa ki?
Aya ni amarushanwa ngarukamwaka abera muri Afurika y’Epfo.
Bamwe muri ba nyampinga baserukiye ibihugu byabo batangiye kujya muri aya marushanwa guhera tariki 20 Mata 2016.
Uwambitswe ikamba rya Miss Africa agirwa umuvugizi wa Afurika akerekana ubwiza bw’uyu mugabane. Uwambitswe iri kamba anagira uruhare runini mu kuyivuganira mu kurwanya ubukene, icyorezo cya SIDA, Ebola mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.
Anaharanira kurwanya ivangura rya Xenophobia, rikunze gukorerwa abimukira mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika harimo nka Afurika y’Epfo na Zambiya.
Aya marushanwa ategurwa na ProAct Communications, bavuga ko biteguye kuyifashisha mu kurushaho guha umugore ijambo no kunga umugabane wa Afurika.
Mu 2015, ubwo Lionel Neo Mashishi, watangije aya marushanwa yayasobanuraga, yavuze ko aya marushanwa ahuza ba Nyampinga bo ku mugabane wa Afurika azajya aba, kandi akaba ngarukamwaka, bityo akazagaragaza uburanga n’umuco byihariye bya Afurika.
Rebecca Asamoah wambaye ikamba ry’iri rushanwa
Yagize ati “Naje gusanga Afurika idafite irushanwa rya ba Nyampinga rihuriza hamwe umugabane wose, mpitamo kuritangiza. Maze gutegura amarushanwa ya Nyampinga wa Afurika y’Epfo inshuro eshatu zose agenda neza, ubu ndizera ko gutegura Miss Africa hari aho ngeze hashimishije.”
Uwambaye ikamba rya Miss Africa ni Umunyeghana witwa Rebecca Asamoah w’imyaka 24.
Miss Africa ni umufatanyabikorwa w’amarushanwa akomeye ku Isi arimo Miss World, Miss Universe, Miss Earth.
Mu Rwanda, uwambitswe ikamba rya Miss Rwanda niwe witabira aya marushanwa ya Miss Africa.

Kuri ubu abakobwa bo hirya no hino ku mugabane wa Afurika bifuza kuzitabira aya marushanwa bari gusabwa kwiyandikisha, kuko kwiyandikisha byatangijwe kuva kuri uyu wa 20 Mutarama bikazarangira kuwa 20 Werurwe 2017.
Ubu hari abamaze kwemererwa kuzitabira aya marushanwa barimo Kossinda Angele wo muri Cameroon, hakaza na Mamadou wo muri Senegal.

Previous
Next Post »