Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia ararahirira ku kibuga cy’indege

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu I Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia umutekano wakajijwe, imwe mu mihanda irafungwa indege z’abakora ubucuruzi zirahagarikwa kubera irahira ry’umukuru w’igihugu Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed.
Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Mohamed
Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi ku kazina ka Farmajo ararahirira kuyobora iki gihugu mu muhango uteganijwe kubera ku kibuga cy’indege mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikibazo cy’ibitero by’imitwe y’iterabwoba nk’Al-Qaeda ukorana bya hafi na Al-Shabaab umutwe ukorera muri Somalia.
Amakuru dukesha AFP avuga ko imihanda minini n’utundi duhanda twerekeza  mu murwa mukuru twari twafunzwe mu ijoro ryakeye, aho hemererwaga kunyura imodoka z’abayobozi gusa nkuko byatangajwe n’umuyobozi muri police Ibrahim Mohamed.
Bamwe mu bayobozi bakuru nka perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh yahageze ndetse na Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Ethiopia Hailemariam Desalegn, hamwe n’abandi bayobozi bakuru baturutse muri Kuwait na Egypt bageze I Mogadishu mu muhango w’irahira rya perezida Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed(Farmajo).
Perezida Farmajo akaba yaratowe mu matora yabaye muri gashyantare uyu mwaka aho yatsinze aya matora yari anarimo uwahoze ayora iki gihugu Hassan Sheikh Mohamud,gusa uyu mugabo akaba agiye kuyobora igihugu gifite ibibazo by’ubukene, ruswa ndetse n’imitwe y’iterabwoba.
http://www.touchrwanda.com/perezida-mohamed-abdullahi-mohamed-wa-somalia-ararahirira-ku-kibuga-cyindege/
Previous
Next Post »