Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo ari cyo cyangwa icyo yemera – Kagame


Perezida Kagame aganira n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Gasabo (Ifoto/Twitter Village Urugwiro)
Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko abaturage bayobora bagomba kubaho ntawe ubabangamiwe kuko ngo ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo ari cyo cyangwa icyo yemera.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yaganiraga kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2017 n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Karere ka Gasabo aho bari bahuriye hamwe mu Nama Mpuzabikorwa y’Akarere.
Yabagaragarije ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo baganire nk’abayobozi b’u Rwanda kuko ngo iyo bo batumvise neza byose bipfa kandi ngo kubikosora byapfiriye hasi ntibyoroha.
Perezida Kagame yagarutse ku mutekano w’Abanyarwanda agira ati “Umutekano ni inkingi y’ingenzi mu byo dukora byose. Buri wese agomba kubaho yisanzuye ntawe umuhungabanya. Ntawe ukwiriye guhungabanya iterambere twagezeho. Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cg icyo yemera.”
Yunzemo ati “Iyo turebereye abahungabanya umutekano ngo kuko twe bitatugeraho birangira ingaruka zigeze ku gihugu cyose.”
Previous
Next Post »