Ibibuye by’urubura byahitanye Abafaransa 4 mu misozi y’Alpes

Abantu bane bari mu mukino wo kunyerera kuri ‘neige’ bita ‘ski’, bahitanywe n’ibibuye by’urubura (neige) byaturutse mu misozi ya Alpes mu gace ka Tignes, hafi y’imbibi n’Ubutaliyani.

Abapolisi bahegereye babwiye foxnews.com dukesha iyi nkuru ko abantu bane bahitanywe n’ibyo bisate by’urubura bose bari Abafaransa.
Ngo hari impungenge nyinshi kandi ko hari n’ibindi bishobora gusenyuka bikagwa.
Abashinzwe gutabara barokoye abantu babiri ari bazima munsi y’ibisate bya ‘neige’.
Ariko ngo hari abandi batatu batari baboneke irengero.
Iryo sanganya ryabereye hejuru mu misozi kuri metero zirenga ibihumbi 2100.
http://www.touchrwanda.com/ibibuye-byurubura-byahitanye-abafaransa-4-mu-misozi-yalpes/
Previous
Next Post »