Christopher yamuritse alubumu ye "Ijuru rito" yizihizanya umunsi w'abakundana n'abakunzi be

Iki gitaramo Christopher yagikoze muri uyu mugoroba wo ku munsi w'abakundana(Valentine's day) muri Radisson Blu Hotel, kubera uburyo kwinjira muri iki gitaramo byari bihenze benshi baketse ko Christopher azabura abantu ariko siko byagenze kuko abakunda umuziki we bari babukereye.
Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira saa kumi n'ebyiri ariko ku isaha ya saa tatu zuzuye nibwo umuhanzi Bruce Melody yageze ku rubyiniro abantu bamwakirana amashyi ndetse ubona ko bamwishimiye. Mu ndirimbo ze zakunzwe nka Ntundize, Complete me n'izindi. Bruce Melody waririmbaga mu buryo bwa live yashimishije abari baje kwizihiza umunsi w'abakundana.
BruceBruce Melody niwe wabanje ku rubyiniro
Nyuma ya Bruce Melody hakurikiyeho King James, nawe wabonaga ko abakunzi be bari bamutegerezanyije amatsiko. Yinjiriye ku ndirimbo ye "ndagukunda", nyuma aza kuririmba n'izindi ze zagiye zikundwa mu bihe byatambutse nka Narashize, Yantumye, Nturare Utabivuze n'izindi.
King James
King James yaririmbye akurikira Bruce Melody
King JamesUbwo yaririmbaga Narashize bamwe batwawe barahaguruka batangira kubyina ubona ko bari mu munyenga w'urukundo
Ibi birori byari biyobowe n'umushyushyarugamba akaba n'umunyarwenya Arthur, niwe wahamagaye Christopher, dore ko ari nawe wari nyir'ibirori aba bahanzi twavuze haruguru bakaba bari baje kumufasha. Akigera ku rubyiniro, Christopher yari yambaye mu mabara ya st Valentin, umutuku n'umukara, nuko nawe atangira gutaramira abakunzi be.
Christopher
Ni uku Christopher yaje ku rubyiniro yambaye
Nawe yaririmbye indirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitadukanye, ariko by'umwihariko yatangaje abari aho ubwo yagaragaje impano mu kurapa, yaririmbaga agace ko mu ndirimbo ye Ndakabya yakoranye na Riderman, yaririmbye igitero cya Riderman benshi batungurwa n'ubuhanga yabikoranye.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo Iri Joro yakoranye na Danny Nanone, muri iyi nabwo yageze aha Danny yongera kurapa. yaririmbye kandi Abasitari, Habona, Ndabyemeye, Ijuru Rito n'izindi nyinshi. Yageze hagati afata ijambo avuga ko agiye kuvuga ikintu gikomeye. Ati "Navuye muri Kina Music abantu bakeka ko dushwanye ariko siko bimeze ahubwo nagirango nsabe umuntu witwa Clement ahaguruke..."
Christopher yararanganyije amaso mu bantu bicaye aho abona nta Clement uhagurutse, ahita avuga ati "Buriya ntaraza ariko ndagirango mushimire kuko yaramfashije cyane."

Ahagana ku isaha ya saa tanu iki gitaramo cyasojwe, Christopher ashimira abari bacyitabiriye, ababwira ko byari kuba byiza bikomeje ariko kubera ko abantu bagomba kujya mu kazi akaba agomba kubarekura bagataha.
Reba uko iki gitaramo cyagenze mu mafoto:
Band
Aba nibo baririmbyi bafashije Christopher mu gitaramo cye
Christopher
Ibara ry'umutuku ryari ryiganje muri ibi birori
Christopher
Ni uku ameza yari yateguwe
Christopher
Arthur Nkusi niwe wari MC  muri iki gitaramo
Christopher
Christopher
Urukweto Christopher yari yambaye mu gitaramo
Christopher
 Christopher
Christopher yari yaje kwifatanya n'abakunzi be mu kwizihiza umunsi w'abakundana
Christopher
Christopher
Christopher
Ni uku urubyiniro rwari rumeze mu gitaramo cya Christopher
Christopher
Uyu ni Clarisse usanzwe uzwi mu ndirimbo 'Wenda azaza' ya Dream Boys aho aririmba inyikirizo
Christopher
Abantu bari bitabiriye iki gitaramo
Christopher
Nizzo wo muri Urban Boys n'umukunzi we bari bitabiriye iki gitaramo
Christopher
Aba bo badodesheje imyenda isa yo kwambara ku munsi w'abakundana
Christopher
ShaddyBoo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh nawe yari muri iki gitaramo
Christopher
Christopher
Christopher
Christopher
Christopher
Christopher

Christopher
Christopher
Bafata agafoto k'urwibutso
Christopher
Ni uku byari bifashe abantu basohoka bataha igitaramo kirangiyehttp://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/christopher-yamuritse-alubumu-ye-ijuru-rito-yizihizanya-umun-73671.html
Previous
Next Post »