Mu myaka 5 ishize gahunda zo guteza imbere abaturage zagabanyutse ku gipimo cya 7.53%

Ibipimo by’imiyoborere by’umwaka 2016 biragaragaza ko inkingi 7 mu munani zakozweho ubushakashatsi zazamutse mu manota, ugereranije no mu myaka yashize gusa inkingi ijyanye na gahunda zo guteza imbere abaturage yagabanutseho amanota 7,53%, ibi ngo bigaterwa n’abayobozi bategera abaturage ngo babahe ijambo   banabaganirize kuri gahunda zibagenerwa. Prof. SHYAKA Anastaze umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB aravuga ko kugira ngo  abaturage batange ibitekerezo ku bibakorerwa bidasaba kuba ari abahanga cyangwa barize amashuri menshi
Ati”Kugira uruhare mu ngengo y’imari no kugira uruhare mu igenamigambi no mu mihigo by’abaturage, ni uko inzego bireba zitabifata nk’ibintu by’abahanga, ibikorwa n’ibyabaturage bigomba gushyirwa ku rwego babyumva kandi bakabiganirizwa, hari abibwira ko bikomeye cyane, ukumva ko gutegura ingengo y’imari ari uko uzi imibare myinshi, ukumva ko gutegura ibikorwa by’akarere ari uko uba ukomeye cyane mu mutwe, ukumva ko uba ufite ibitekerezo biremereye, oya turibwira ko aho ngaho abantu bose bakeneye kubyumva kugira uruhare ntabwo bivuze gufata ibyemezo ariko ashobora gutanga ibitekerezo”.Minisitiri w’intebe Anastase MUREKEZI avuga ko kugira ngo ibi bipimo bizazamuke, basabwa guhindura imyumvire kuko batabihabwa nundi muntu ahubwo babyifitemo  ubwabo.
Ati”Ukeneye guhindura imitekerereze, gutanga service nziza si ikintu dukeneye guhabwa, dufite ubushobozi bwo kubigerahao nitubishyiraho umutima”.
Mu nkingi umunani zakozweho ubushakashatsi inkingi ebyiri zirimo   inkingi ijyanye no  Kugenzura ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano n’ Inkingi y’Uburenganzira bw’Amashyaka no kwishyira ukizana nizo zagize amanita hejuru ya 80% mu gihe inkingi ijyanye n’imitangire ya service ariyo ya nyuma ifite amanita 72,93%
Yakozwe na Vestine UMURERWA
Previous
Next Post »