Abanyarwanda bajya gushora imari mu majyepfo y’Afurika baraburirwa kugaruka bataragwa mu bihombo

Kuri ubu hari abacuruzi benshi b’abanyarwanda bimurira ibikorwa byayo by’ubucuruzi bwabo mu bihugu bitandukanye byo mu magepfo ya Africa birimo Malawi na Zambia bavuga ko ibyo bihugu aribyo biborohereza mu bucuruzi bwabo ngo kuko bifite imisoro iri hasi ugereranije nu Rwanda.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro Rwanda Revenue Authority
Gusa kuri ibi, Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro na Amahoro Rwanda Revenue Authority Richard TUSABE asobanura  ko abava mu Rwanda bakajya gukorera hanze y’ U Rwanda, batajyanwa n’imisoro iri hejuru, kuko ugereranije n’ibindi bihugu u Rwanda rufite imisoro iri hasi, akavuga ko ahubwo bagenda kuko u Rwanda rwubahiriza amategeko ndetse bikaba bitanoroshye kunyereza imisoro ati”u Rwanda ubu dugeze kuri 31.3% niwo musoro dufite mu gihe muri bagenzi bacu bo muri aka karere ngirango abafite menshi ashobora kuba ari Tanzania 42.6%, mu by’ukuri iyo ugiye kureba umusoro kuri % turi hasi y’abandi bose, wenda ibyo wavuga gitandukanye n’imikorere no kunoza ibyo amategeko avuga, aho twebwe bigorana kunyura kuruhande niba uzanye containers 5, usorere 2 cyangwa 3”.

Richard Tusabe kandi kuri iki kibazo asaba abagiye gukorera muri ibyo bihugu byo mu majyepfo y’Africa kugaruka bataragwa mu gihombo ngo  kuko hari benshi bagiye bahomba kuko ibyo bihugu bajyamo bitavuganira abacuruzi nk’ U Rwanda ati”niba hari abo uzi bagiye dufatanye tubagarure hano kuko bazahura n’ibibazo, njyewe mfite abacuruzi bavuyeyo bagiye bagurishije utuntu twabo hano, akagaruka adafite na tickets imugarura, kubera leta itavugira abacuruzi itavugira abantu ugasanga umuntu ni nyamwigendaho yagira ikibazo agahungabana”.

Nubwo abacuruzi b’abanyarwanda bimurira ubucuruzi bwabo mu bihugu bihugu cyane ibyo mu majyepfo ya Africa bavuga ko ariho biborohera gukora ubucuruzi bwabo, Raporo ya Banki y’isi igaragaza uko ibihugu byorohereza abantu mu ishoramari y’umwaka wa 2017 yashyize   U Rwanda ku mwanya wa 2 mu ri Afrika nk’igihugu cyorohereza abantu gukora ishoramari.
http://www.touchrwanda.com/abanyarwanda-bajya-gushora-imari-mu-majyepfo-yafurika-baraburirwa-kugaruka-bataragwa-mu-bihombo/
Previous
Next Post »