Miss Rwanda 2017: Abakobwa 11 basezerewe, abandi 15 ba mbere bazavamo NYAMPINGA baramenyekana -AMAFOTO


Nkuko ingengabihe y’irushanwa rya Nyampinga w’igihugu(Miss Rwanda 2017) yabiteganyaga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2017 i Remera kuri Petit stade nibwo abakobwa 26 batotranijwe mu Ntara n’umujyi wa Kigali bagomba guhatanira kwinjira muri 15 ba mbere bazavamo Miss Rwanda 2017.
Ni igikorwa cyamaze amasaha hafi atatu n'igice, aho buri mukobwa yaharaniraga kwinjira muri aba bakobwa 15 ba mbere bagomba guhita berecyezwa mu mwiherero 'boot camp' i Nyamata aho bazamara ibyumweru hafi bibiri bakurikiranirwa hafi babatoza uburere mboneragihugu, no kurushaho gutyaza ubumenyi bafite mu bijyanye n’imyiyerekano y’amarushanwa nk’aya ya ba Nyampinga mbere y'uko bahurira kuri 'Grand final' ku munsi nyirizina wa tariki 25 Gashyantare 2017, ijoro rizasiga hamenyekanye nyampinga uzasimbura Miss Mutesi Jolly wambaye iri kamba mu 2016.
INCAMAKE Z'UKO IKI GIKORWA CYAGENZE N'AMAFOTO
-Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na 55 nibwo uyoboye iki gikorwa umunyamakuru Andrew Kareba wa RBA yageze imbere y’abantu bari bagerageje kwitabira. Nubwo batari benshi cyane ariko bari bashyushye byo ku rwego rwo hejuru aho bari bibumbiye mu matsinda atandukanye bitewe n’abakobwa bafana maze ubundi ababyina bakabyina, abavuza vuvuzela bakazivuza n'ibindi.
Miss Rwanda 2017Andrew Kareba na Kabagwira Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015 nibo bayoboye iki gikorwa cyatambutse live kuri televiziyo y'igihugu
Andrew yahise aha ikaze ndetse agaragaza abagize akanama nkemurampaka(jury) kari kagizwe n'abantu batanu bari bafite inshingano zo gahitamo aba bakobwa.

Miss Rwanda 2017Uhereye ibumoso, akanama nkemurampaka kari kagizwe na: Mike Karangwa, Sandrine Sadidi, miss Carine Rusaro, Rwabigwi Gilbert na Francine
Uko byari byifashe mu bafana mu mafoto:
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017Mu bafana morali yari ku rwego rwo hejuru
Miss Rwanda 2017Bari bitwaje ibyapa by'abakobwa bashyigikiye
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Buri ruhande rwagaragazaga uwo rushyigikiye
-Ku isaha ya saa moya n’iminota 3, umukobwa wa mbere wambaye numero 1 nibwo yatambutse, maze bagenzi be bagenda bakurikirana bakurikije numero bahawe. Nyuma y'uko bose bari bamaze gutambuka, Mike Karangwa umwe mu bagize akana nkemurampaka yafashe ijambo abwira abakobwa n'abantu bose bakurikiye iki gikorwa icyo bari bugendereho batanga amanota. Yavuze ko bakorera ku manota 100 bari butange mu byiciro bitatu. Amanota 30 ya mbere barayatanga bijyanye n'ubwiza n'uburyo umukobwa agaragara, amanota 40 barayatanga bashingiye ku bushobozi bw'umukobwa mu misubirize, andi 30 bayatange bagendeye ku buryo umukobwa yigaragaza imbere y'abantu.
REBA AMAFOTO YA MBERE AGARAGAZA UKO BAMWE MU BAKOBWA BATAMBUTSE:
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Buri wese yageragezaga gutambuka neza
Miss Rwanda 2017
Andrew Kareba na Miss Joannah nabo basusurukije abantu batambuka mu ngendo iranga ba nyampinga
-Ahagana ku isaha ya saa moya n'iminota 20 nibwo umukobwa wa mbere yagarutse imbere y'abantu, aho akanama nkemurampaka by'umwihariko kahise gatangira kubaza umukobwa umwe ku wundi ibibazo bijyanye n'ubumenyi rusange ku mibereho y'igihugu n'iterambere ryacyo n'umuco wacyo. Nyampinga wageraga imbere yatomboraga numero y'ikibazo mu gaseke kari kateguwe, ubundi akanama nkemurampaka kakamubaza ibibazo bibiri kimwe mu kinyarwanda, ikindi mu rurimi rw'amahanga yifuza yaba icyongereza cyangwa igifaransa, ariko bose bakaba bahisemo icyongereza.
Amwe mu mafoto agaragaza umwanya uba utoroshye w'ibibazo bibazwa abahatanira ikamba:
Miss Rwanda 2017Miss Rusaro Carine wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2009, akaba yaranegukanye ikamba rya Nyampinga w'icyahoze ari kaminuza y'u Rwanda(NUR), aha yabazaga ikibazo umwe mu bahatanira iri kamba
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017Gusubiza nibyo biba bifite amanota menshi muri iri rushanwa nkuko twabigarutseho hejuru
Miss Rwanda 2017
Uwase Hirwa Honorine usa nkaho ariwe wamamaye cyane kugeza ubu kurusha bagenzi be 26 bahatanira iri kamba, no mu gusubiza yari afite abafana batari bake
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Aba bakobwa bakaba bari bambitswe na Ian Boutique, iduka rimaze kuba ubukombe mu myambarire rikaba rinatera inkunga irushanwa rya Miss Rwanda
SandrineSandrine Sadidi wifashishijwe nk'umwe mu bakemuram,paka asanzwe ari umunyarwanda utuye mu Bubiligi aho akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikira imyidagaduro nyarwanda muri rusange
Gahunda ya 'made in Rwanda', kurerera abana mu miryango, gahunda ya Rwanda day, imbuga nkoranyambaga n'ingaruka zazo nziza cyangwa mbi ku muryango nyarwanda, amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, kurwanya ibiyobyabwenge, icyerekezo cy'urubyiruko mu iterambere, irushanwa rya Nyampinga n'ibindi binyuranye ni bimwe mu byabajijweho ibibazo bitandukanye aba bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2017.
Miss Rwanda 2017Depite Bamporiki Edouard na Dr Nzabonimpa Jacques ushinzwe ishami ry'umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco(RALC) nabo bari baje gutera ingabo mu bitugu iri rushanwa
Miss Rwanda 2017Dj Ira umukobwa uri kuzamuka neza mu mwuga wo kuvangavanga umuziki niwe wari wahawe ikiraka cyo kuba 'DJ' w'umugoroba, aho yarekuraga indirimbo zasusurutsaga abantu, ndetse no mu gihe cyo gutambukakwa ba nyampinga niwe wahitagamo indirimbo batambukamo
-Ahagana ku isaha ya saa tatu n'iminota 15 nibwo abakobwa bose bari bamaze gusubiza ibibazo bitandukanye babazwaga n'akanama nkemurampaka, kahise kajya kwiherera ngo gateranye amanota abakobwa bagize hamenyekane 15 ba mbere n'abandi 11 bagomba gusezererwa.
Miss Rwanda 2017Hope yasusurukije abitabiriye iki gikorwa, mu gihe akanama nkemurampaka kari kagiye kwiherera ngo gateranye amanota yose
-Ku isaha ya saa yine zuzuye nibwo abagize akanama nkemurampaka bakiriye abakobwa bose bahatanye maze bongera kuza imbere y'abantu, bahita bagaragaza 15 ba mbere.
Miss Rwanda 2017Aha abakobwa bose uko ari 26 bari bagarutse imbere ngo bamenyeshwe abakomeje n'abasezerewe
Miss Rwanda 2017
Umutoni Pamela niwe wahamagawe bwa mbere
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Aba nibo bagiriwe icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho
Abakobwa 15 bakomeje ni:
Umutoni Pamela wari wambaye numero 3, uwambaye numero 1 Mukabagabo Carine, numero 11 Uwase Hirwa Honorine, numero 8 Iradukunda Elsa, numero 7 Umutoni Uwase Belinda, numero 17 Umutoni Aisha, numero 12 Umutoni Tracy Ford, numero 20 Ashimwe Fiona Doreen, numero 23 Shimwa Guelda, numero 25 Mukunde Laurette, numero 21 Umuhoza Simbi Fanique, numero 26 Kalimpinya Queen, numero 6 Mutesi Nadia, numero 13 Iribagiza Patiente, na numero 5 Umutoniwase Linda watsinze hagendewe kuba ariwe watowe cyane ako kanya binyuze mu butumwa bugufi.
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017Bamwe mu bakobwa bakomeje uru rugendo
Miss Rwanda 2017
Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2016 nawe yari yitabiriye iki gikorwa
Miss Rwanda 2017
Kwizera Peace wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016 nawe yaje gushyigikira barumuna behttp://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/miss-rwanda-2017-kurikira-live-amajonjora-y-abakobwa-15-ba-m-73468.html
Previous
Next Post »