Miss Shanel agiye kwibaruka ubuheta, umuziki na wo arawukomeje-AMAFOTO
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime
Nirere Ruth uzwi na benshi ku izina rya Miss Shanel kuri ubu arakuriwe
nk’uko bigaragazwa n’amafoto yashyize hanze y’ubuheta agiye kwibaruka
nyuma y’aho tariki 3 Nzeri 2015 ari bwo yibarutse imfura ye y’umukobwa.
Miss Shanel yashakanye n'umufaransa Guillaume Favier bambikana impeta tariki 2 Kanama 2014. Tariki 3 Nzeri 2015 ni bwo bibarutse imfura yabo y'umukobwa. Gushaka umugabo no kubyara ntabwo byaciye intege Miss Shanel mu muziki we kuko nyuma yo kubyara imfura ye yakomeje gukora umuziki, yitabira ibitaramo harimo n'ibyo mu Rwanda ndetse n’ubu yatangaje ko n’ubwo akuriwe, ko agiye kugeza ku bakunzi be indirimbo nshya.
Reba amafoto Miss Shanel yashyize hanze agaragaza ko akuriwe
http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/miss-shanel-agiye-kwibaruka-ubuheta-umuziki-na-wo-arawukomej-73361.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon