Farious agiye gutaramira mu Busuwisi, u Bwongereza, Texas, Arizona na Washington

 
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe nibwo Farious yasesekaye i Kigali aturutse Bujumbula. Saa kumi n’ebyiri n’iminota 30, yinjiye mu kibuga cy’indege cya Kanombe maze saa mbili z’ijoro indege imwerekeza mu Bufaransa.
Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Big Farious mbere gato yo gufata indege ngo yerekeze mu Bufaransa, twabanje kumubaza impamvu nyamukuru yamuteye kunyura mu Rwanda kandi n’i Burundi bafite ikibuga cy’indege atubwira ko yabitewe n’uko igihe yazaga muri Africa yasohokeye mu Rwanda bityo no gusubirayo bikaba byabaye ngombwa ko yongera kwinjirira ku kibuga cy’indege cya Kanombe nk’uko amategeko agenga abinjira n’abasohoka abiteganya.
Big Farious
Mbere yo kwinjira mu kibuga cy'indege yabanje kwifubika
Big Farious
Farious ati, “Murabizi ko igihe mperuka kuza inaha nashyikiye hano i Kigali. Kugira ngo nsubireyo rero ngomba kurira indege nyifatiye hano mu Rwanda. Ubu mvuye mu Burundi maze gukorana igitaramo na Good Life ndetse na Jaguar, twakoze ibitaramo bibiri. Ku wa Gatandatu twataramiye i Bujumbula, ejo ku Cyumweru dutaramira i Ngozi, ni naho nturutse”
Big Farious
Big Farious yerekeza mu kibuga cy'indege cya Kanombe
Big Fizzo
Muyoboke Alexis usanzwe ari inshuti ya Farious, ni umwe mu bamuherekeje
Big Farious
Uyu muhanzi ngo akumbuye umugore we uba mu BUfaransa
Uyu muhanzi yahagurutse i Kigali yerekeza mu BUfaransa aho agiye kubanza kubonana n’umugore we avuga ko akumbuye cyane, hanyuma akazahita yerekeza mu Busuwisi kuhakorera igitaramo ari naho azava akomereza ibi bitaramo bye muri Amerika muri Texas, Arizona ndetse na Washington.
Big Farious
Farious yanyuze mu Rwanda ajya gukorera ibitaramo i Burayi
farious
Ati, “Ngiye kunyura mu Bufaransa, nsure umugore wanjye arankumbuye cyane. Nimva mu Bufaransa nzahita njya gukorera ibitaramo mu Busuwisi, nkomereze muri Texas na Arizona ndetse na Washington gusa bo ntabwo turavugana amafaranga neza. Nyuma y’ibi bitaramo, nzakomereza mu Bwongereza, mu kwezi kwa Gatanu mpafite ibindi bitaramo”
Big Farious
Ibi bitaramo Farious yabitumiwemo ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri ibi bihugu bamaze iminsi bifuza ko yabataramira. Nyuma y’ibitaramo, mu kwezi kwa Kamena 2014 azasubira iwabo mu Burundi.
Big Fizzo
Fizzo asezera ku nshuti ye yari yamuherekeje
big fizzo
Nguwo yerekana ibyangombwa mbere yo kugira ngo yurire rutemikirere.
Uyu muhanzi kandi twanamubajije ku kibazo amaze iminsi avugwaho ko yaba yaratutse abanyamakuru n’abahanzi bagenzi be abinyujije mu ndirimbo yise What’s my name bikanamuviramo guhabwa ibihano byo kudacurangwa ku maradiyo yose y’i Burundi, Farious yabihakanye  avuga ko ari abanyamakuru bakuririje ibintu kandi nta muntu yavuze nabi.
Previous
Next Post »