Farious agiye gutaramira mu Busuwisi, u Bwongereza, Texas, Arizona na Washington
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba wo kuri uyu wa
Mbere tariki ya 24 Werurwe nibwo Farious yasesekaye i Kigali aturutse
Bujumbula. Saa kumi n’ebyiri n’iminota 30, yinjiye mu kibuga cy’indege
cya Kanombe maze saa mbili z’ijoro indege imwerekeza mu Bufaransa.
Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Big Farious mbere gato yo
gufata indege ngo yerekeze mu Bufaransa, twabanje kumubaza impamvu
nyamukuru yamuteye kunyura mu Rwanda kandi n’i Burundi bafite ikibuga
cy’indege atubwira ko yabitewe n’uko igihe yazaga muri Africa yasohokeye
mu Rwanda bityo no gusubirayo bikaba byabaye ngombwa ko yongera
kwinjirira ku kibuga cy’indege cya Kanombe nk’uko amategeko agenga
abinjira n’abasohoka abiteganya.Mbere yo kwinjira mu kibuga cy'indege yabanje kwifubika
Farious ati, “Murabizi ko igihe mperuka kuza inaha nashyikiye hano i Kigali. Kugira ngo nsubireyo rero ngomba kurira indege nyifatiye hano mu Rwanda. Ubu mvuye mu Burundi maze gukorana igitaramo na Good Life ndetse na Jaguar, twakoze ibitaramo bibiri. Ku wa Gatandatu twataramiye i Bujumbula, ejo ku Cyumweru dutaramira i Ngozi, ni naho nturutse”
Big Farious yerekeza mu kibuga cy'indege cya Kanombe
Muyoboke Alexis usanzwe ari inshuti ya Farious, ni umwe mu bamuherekeje
Uyu muhanzi ngo akumbuye umugore we uba mu BUfaransa
Uyu muhanzi yahagurutse i Kigali yerekeza mu BUfaransa aho agiye kubanza kubonana n’umugore we avuga ko akumbuye cyane, hanyuma akazahita yerekeza mu Busuwisi kuhakorera igitaramo ari naho azava akomereza ibi bitaramo bye muri Amerika muri Texas, Arizona ndetse na Washington.
Farious yanyuze mu Rwanda ajya gukorera ibitaramo i Burayi
Ati, “Ngiye kunyura mu Bufaransa, nsure umugore wanjye arankumbuye cyane. Nimva mu Bufaransa nzahita njya gukorera ibitaramo mu Busuwisi, nkomereze muri Texas na Arizona ndetse na Washington gusa bo ntabwo turavugana amafaranga neza. Nyuma y’ibi bitaramo, nzakomereza mu Bwongereza, mu kwezi kwa Gatanu mpafite ibindi bitaramo”
Ibi bitaramo Farious yabitumiwemo ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri ibi bihugu bamaze iminsi bifuza ko yabataramira. Nyuma y’ibitaramo, mu kwezi kwa Kamena 2014 azasubira iwabo mu Burundi.
Fizzo asezera ku nshuti ye yari yamuherekeje
Nguwo yerekana ibyangombwa mbere yo kugira ngo yurire rutemikirere.
Uyu muhanzi kandi twanamubajije ku kibazo amaze iminsi avugwaho ko yaba yaratutse abanyamakuru n’abahanzi bagenzi be abinyujije mu ndirimbo yise What’s my name bikanamuviramo guhabwa ibihano byo kudacurangwa ku maradiyo yose y’i Burundi, Farious yabihakanye avuga ko ari abanyamakuru bakuririje ibintu kandi nta muntu yavuze nabi.
ConversionConversion EmoticonEmoticon