King James agiye kwerekeza mu gihugu cya Canada

Umuhanzi King James ni umwe mu bahanzi batumiwe mu gihugu cya Canada mu kwifatanya n’urubyiruko rw’abanyarwanda rutuye muri Canada mu mujyi wa Montreal rwateguye irushanwa ku banyarwandakazi bafite imyaka hagati ya 18 na 25, rigamije kugaragaza ubwiza bwabo, kubatinyura no kwerekana ubushobozi n’ubwenge bwabo.
Iri rushanwa kandi rikaba rizaba ari umwanya mwiza wo kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda ndetse no kurumenyekanisha, ukazaba kandi umwanya wo guhuriza hamwe abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada.
Aba nibo bakobwa bahatanira iryo kamba ry'umwali uhiga abandi mu banyarwandakazi baba muri Canada
Aba nibo bakobwa bahatanira iryo kamba ry'umwali uhiga abandi mu banyarwandakazi baba muri Canada
Kuva ku itariki ya 8 Gicurasi nibwo abariteguye batangiye gukangurira ababyifuza kohereza umwirondoro wabo ndetse n’impamvu bifuza kujya muri iri rushanwa. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5 nibwo hatowe abakobwa 8 bakaba aribo bazatorwamo Umwali ubahiga mu birori bizabera mu mujyi wa Montreal ku itariki ya 12 Nyakanga 2014 mu nzu yitwa Marie-Gerin Lajoie.
Cyiza Ruton ni umwe muri aba bakobwa
Cyiza Ruton ni umwe muri aba bakobwa
Uyu yitwa Rosine Umulisa
Uyu yitwa Rosine Umulisa

Uyu mukobwa nawe uri mu bahatanira iri kamba yitwa Ingrid-Arielle Mugiraneza
Uyu mukobwa nawe uri mu bahatanira iri kamba yitwa Ingrid-Arielle Mugiraneza
Uyu yitwa Hortence Bazubagira
Uyu yitwa Hortence Bazubagira
Uyu yitwa Amarylis Mahoro
Uyu yitwa Amarylis Mahoro
Fantacy Twagira nawe ari mu bahatana
Fantacy Twagira nawe ari mu bahatana
 Honorine Cyuzuzo nawe ari muri aba bakobwa umunani
Honorine Cyuzuzo nawe ari muri aba bakobwa umunani
Uyu mukobwa nawe yitwa Evelyne Niyigena
Uyu mukobwa nawe yitwa Evelyne Niyigena 
Muri ibi birori akazaba ari umwanya mwiza wo kwirebera aba ba bakobwa beza mu ntambuko zitandukanye mu myambaro ya Kinyarwanda ndetse n’iyo hanze; kwerekena udushya bazaba bihangiye ndetse no gutaramana n’abahanzi batandukanye baba mu gihugu cya Canada barimo Musoni Nicole; umunyarwandakazi ukorera umwuga wo kuririmba muri Canada, Nicolas; umuhanzi w’umurundi nawe uba mu mujyi wa Toronto wamenyekanye mu ndirimbo Agasozi ka kure.
King James ategerejwe cyane muri Canada mu gususurutsa abazaba bitabiriye iki gikorwa
King James ategerejwe cyane muri Canada mu gususurutsa abazaba bitabiriye iki gikorwa
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James akaba ari umwe mu muhanzi bazajya kwifatanya n’abanyarwanda  baba muri Canada ndetse n’ abandi batuye mu mujyi wa Montréal mu kwizihiza uwo munsi. Nyuma yo gutora Umwali uruta abandi muri uwo mugoroba, ibirori bikazakomereza muri club Lamouche, imwe mu ma club agezweho muri Montreal.
Previous
Next Post »