Akigera i Kigali Davido agize amahirwe yo guhita abonana na perezida Paul Kagame-Amafoto

 
Umuhanzi Davido utegerejwe cyane n’abanyarwanda batari bacye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04/07/2014 mu gitaramo cy’ijoro ryo kwibohora cyiswe ‘Niwowe’, yamaze kugera i Kigali mu ijoro ry’uyu wa Kane aho yanagize amahirwe yo guhabwa ikaze imbona nk’ubone n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.
Uyu musore uherutse guhabwa igihembo cya BET award best international act, abikesha indirimbo ze zitandukanye zikunzwe cyane hirya no hino ku isi, yageze i Kigali ahagana saa tanu n’igice ari kumwe na bagenzi be bazafatanya muri iki gitaramo.
Get a website easily and fast.
Trusted Web Hosting, Domain Registration
and Web Design
gst
Davido yaje agaragaza akanyamuneza
agsy
Uyu ni mugenzi we bazanye, nawe wagaragazaga ko anezerewe
agsy
Davido i Kigali
Davido yaje agaragaza akanyamuneza ashaka kuvugana n’itangazamakuru n’ubwo bamwe mu bari bashinzwe umutekano we bari babanje kubera ibamba abashaka kwegera Davido ngo bavugane gusa bamaze kubona ko uyu musore agaragara nk’uciye bugufi nabo batanze rugari.
abshg
Abanyamukuru bari bategereje Davido ku bwinshi
Aha, Davido yabwiye itangazamakuru rya Kigali ko yishimiye gukandagira ku nshuro ye ya mbere ku butaka bw’u Rwanda, i gihugu aziko ari cyiza ariko kandi avuga ko icyimushimishije kurusha ibindi ari uko aje kwifatanya n’abanyarwanda mu birori bikomeye byo kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi mukuru wo  kwibohora.
agsft
Davido wari ushagawe n’imbaga y’abantu benshi barimo abakunzi be bari baje kumusanganira ku kibuga cy’indege ntabwo yamaranye umwanya n’itangazamakuru kuko yahise yerekezwa mu mudoka yari iteganyijwe kumwerecyeza kuri hotel aho agomba kurara.
agsy
Davido yaje kurabukwa Perezida Paul Kagame, ahita asohoka mu mudoka yiruka amusanganira ajya kumusuhuza...
Nyuma y’akanya gato amaze kwicara mu mudoka ubwo yiteguraga guhaguraka ndetse n’ibirahure yamaze kubizamura hahise hatambuka umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame n’umuryango we bagendaga n'amaguru, Davido aba yabarabutswe ahita asohoka mu mudoka aza abasanganira, aho nabo baganaga ku modoka zabo basa nk'abavuye guherecyeza cyangwa kwakira umuntu.
AGS
Aha, Davido yari amaze gusohoka mu modoka agenda yerekeza mu cyerekezo Perezida yaganagamo
absh
Aha, Davido na mugenzi we bazanye basuhuza Perezida Paul Kagame n'umuryango we
Uyu musore nyuma yo gusuhuzanya na Perezida n’umuryango we, kimwe nibyo yari yatangarije abanyamakuru, mu mwanya muto cyane utageze ku munota umwe n'igice, yamaranye na Perezida, Davido yumvikanye mu rurimi rwe rw'icyongereza amubwira ati “ Mufite igihugu gitekanye, cyiza cyane, nejejwe no kuba ndi kumwe namwe muri ibi bihe.”
Ku ruhande rwa Perezida Paul Kagame yaboneyeho guha  ikaze uyu musore anamusezeranya ko bazabana mu gitaramo cy’ejo. Ati “ Ni byiza, urakaza neza, uhawe ikaze, Tuzongera ejo mu gitaramo.Ugire ijoro ryiza.”
afsh
Nyuma yo gusuhuza Perezida, Davido yasubiye mu mudoka yari yamuteganyirijwe
absgh
Davido na mugenzi we mbere y'uko bahaguruka ku kibuga cy'indege
ahsgy
Iyi niyo modoka Davido yatashyemo agana kuri hotel
David Adedeji Adeleke uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Davido afite imyaka 21, akaba umunya-Nigeria wavukiye Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahanze indirimbo zamamaye nk’iyitwa Aye, iyitwa Skelewu, Gobe n'izindi. Uburyo izi ndirimbo zamamaye cyane akaba aribyo bikomeje gutuma uyu muhanzi adasiba kwegukana ibihembo bitandukanye yaba ibitegurirwa muri Afrika no ku rwego mpuzamahanga.
anshj
Davido mu minsi micye ishize ubwo aherutse kwegukana BET award Best International Act-Africa(2014). Aha ari kumwe na mugenzi we Ice Prince nawe wari wegukanye igihembo nk'iki mu 2013. Uyu nawe mu bihe byashize akaba yarataramiye abanyarwanda muri FESPAD
Tubibutse ko kwinjira mu gitaramo 'NI WOWE' kizagaragaramo Davido ari ubuntu, akazaba ari kumwe na bandi bahanzi barimo Cindy w'i Bugande, Jay Polly, Ama-G, Urban boys, Dream boys n'abandi
Previous
Next Post »