Hagaragaye umurwayi ukekwaho Ebola mu Rwanda

Uwo murwayi yashyizwe mu kato mu Bitaro byitiriwe Umwami Faycal biherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo (Ifoto/Ngendahimana S)

Ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal i Kigali hagaragaye umurwayi ukekwaho ubwandu bwa Virusi ya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko uwo murwanyi yahise ashyirwa mu kato mu gihe hagitegerejwe ibipimo bya muganga bigomba kuboneka mu masaha 48.

Itangazo rya MINISANTE rikomeza rivuga ko uyu murwayi yagaragaye kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2014.

Ni Umudage wiga amasomo ajyanye n’Ubuvuzi ku mugabane w’i Burayi.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abanyarwanda kuba maso kuko Leta ikomeje ubugenzuzi ngo harebwe ko nta muntu wazana iyi virusi mu Rwanda akayikwirakwiza.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abanyarwanda kuba maso kugira ngo bafatanye gukumira iki cyorezo.

Mu cyumweru dushoje ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali hashyizweho ubugenzuzi ndetse hanashyirwa n’ubutabazi bwihuse kugira ngo hakumirwe ko Virusi jya Ebola yagera mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho abinyujije kuri Twitter, yavuze ko uwo Mudage yavugaga ko arwaye Malaria, akaba yaje mu Rwanda avuye muri Liberia.

Niwe muntu wa mbere uketsweho icyorezo cya Ebola mu Rwanda kuva cyatangira kuvugwa muri Afurika.

Ebola imaze guhitana abasaga 900 mu bihugu bya Liberia, Sierra Leone na Guinea kuva yadutse muri uyu mwaka.
Previous
Next Post »