Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru yizihizaga isabukuru y'imyaka 52 y'amavuko! Amwe mu mateka ye


Madame Jeannette Kagame, umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 10/08/2014 yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 52 y’amavuko.
Nk’uko inyarwanda.com isanzwe igaruka ku mateka y’abantu b’ikitegererezo mu gihe haba hazirikanwa iminsi yabo ikomeye mu buzima, ubu twahisemo kugaruka kuri uyu mubyeyi w’abana bane ufatwa nk’ikitegererezo bishingiye ku bikorwa bitandukanye agenda afasha umuryango nyarwanda na Afurika muri rusange.

mak
Umwana we w'umukobwa, Ange Kagame yamaze kwifuriza mama we isabukuru nziza y'amavuko abinyujije ku rubuga rwa twitter
Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, akaba yaravutse tariki ya 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda ruhawe ubwigenge. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivangura moko, Jeannette Kagame n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.
Tariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda nibwo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikanye impeta basezerana kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore.
mN
Byari ibyishimo bikomeye ubwo biyemezaga gutangirana urugendo rushya rw'ubuzima. Uyu mwaka wa 2014 muri Kamena bakaba barizihizaga imyaka 25 ishize babanye
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa Wikipedia, Jeanette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya, kimwe na Nyakubahwa Paul Kagame nawe akaba yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaba yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.
Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure.
Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.
sk
Ni inshuti y'abapfakazi
Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
jak
Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, nibwo Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Abinyujije mu Mbuto foundation, yagiye aba hafi cyane y'Abapfakazi
Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n'icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.
jak
Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n’ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw’igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n’Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’umwana n’umugore ndetse n’umuryango muri rusange.
jah
Aha yashimiraga umukobwa wa mbere w'umunyarwanda wabashije gutwara indege
Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y'icyubahiro y'ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by'imirire ku bana muri gahunda y'ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w'ibihugu ku isi (ONU).
kh

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa "Children's Champions Award" mu rwego rwo kubashimira ku murava n'umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw'abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z'amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w'ikirenga w'ibikorwa by'Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by'ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.
mak
Aya ni amwe mu mateka ya Madame Jeannette Kagame twagerageje gukusanya twifashishije urubuga rwa Wikipedia, tunaboneraho kumwifuriza Isabukuru nziza y'amavuko.
Previous
Next Post »