Kayitesi Flavia abasore barwaniye bakicana nawe agapfa, yakinaga filime anafite ubukwe vuba
Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira kuri iki cyumweru
ahagana saa cyenda na 45 nibwo mu kabari kitwa Hunters gaherereye mu
Kagari ka Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, habereye
ibara, aho absore bari baje kubyina muri ako kabari bapfuye umukobwa
maze umwe muri bo ahita yinyabya agarukana imbunda arasa mu kabari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba
Ngezahumuremyi Theoneste, yatangaje ko abantu bane bahise bahasiga
ubuzima, abandi barindwi barakomereka bikabije, gusa amakuru twaje
kumenya nyuma ni uko muri abo bakomeretse umwe nawe yaje gushiramo
umwuka ubwo bari mu nzira bamujyana kwa muganga mu mujyi wa Kigali. Mu
bapfuye harimo n’uwo mukobwa wabaye intandaro y’uko kurasa witwa
Kayitesi Flavia ufite imyaka 30. Abandi bapfiriye muri ubwo bugizi bwa
nabi ni Niyigena Placide, Murengera Assouman na Nsengiyumva Emile.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro ni Hategekimana Emmanuel,
Bihoyiki, Nshizirungu Jean, Nkurikiye Ignace, Batayire Christine na
Nshimiyimana Emmanuel.
Kayitesi Flavia abasore baramupfuye maze umwe muri bo amwicana n'abo basore
Tugarutse kuri uyu mukobwa wabaye intandaro yo kuraswa, mu
bushakashatsi inyarwanda.com yabashije gukora twaje gusanga asanzwe ari
umukinnyi w’amafilime mu Rwanda, akaba yarakinnye amafilime atandukanye
mu cyitwa Glory Film Production, muri filime yakinnyemo hakaba harimo
iyitwa Ntungaye kuko Imana yampinduye, Ubuhungiro bwanjye ni ku Mana,
Humura n’izindi zitanga inyigisho za gikiristu ndetse nawe akaba yari
umukiristu mu itorero rya Bethel. Yari asanzwe kandi ari umunyeshuri
muri kaminuza y'icungamutungo ya Kigali (KIM).Kayitesi Flavia ni uyu wambaye ikabutura y'ubururu
Uyu mukobwa ubusanzwe wabaga iwabo ku Irebero mu mujyi wa Kigali, yari yaraye muri aka kabyiniro ko mu majyaruguru aho yari yageze avuye iwabo mu mujyi wa Kigali, akaba kandi yari afite umukunzi uba i Butare bateganyaga gukora ubukwe muri uku kwezi gutaha kwa cyenda (Nzeri) nk’uko byemejwe na Ange Umurerwa wari usanzwe akinana nawe amafilime.
Kayitesi Flavia yari afite ubukwe mu kwezi gutaha kwa cyenda
Uwarashe Flavia n’abandi bagenzi be babyinanaga muri aka kabari ni umusirikare witwa Munyembabazi Théogène wari wambaye gisivili nk'uko byemejwe na DPC wa Gicumbi, uyu DPC wa Gicumbi ukuriye ibikorwa bya Polisi muri ako karere akaba ari nawe watangarije inyarwanda.com ko Flavia ari we wa mbere wabanje kuraswa arapfa, akuraho urujijo ku byavugwaga ko uyu mukobwa yaba yaguye igihumure ntahite apfa.
ConversionConversion EmoticonEmoticon