Umuhanzikazi Queen Cha yagaragaje agahinda n’ibikomere yatewe n’uwahoze ari umukunzi we batandukanye

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we uzwi nka Dj Cox bamaranye imyaka isaga itandatu, yagaragaje agahinda n’intimba ikomeye yo kuba ubu ari wenyine, ndetse akaba yaranakomerekejwe bikomeye n’uwo bahoze bakundana watumye ahurira n’akaga mu rukundo.
Inkuru y’uko Queen Cha yatandukanye n’umukunzi we ikimara kujya hanze mu minsi ishize, uyu muhanzikazi yirinze kugaragaza mu by’ukuri icyaba cyarabaye intandaro yo gutandukanya abari bamaze imyaka itandatu bari umwe ariko ashimangira ko ari ukuri batandukanye. Nk’umuhanzi ariko, guhisha ikimurimo byaranze ahita anyarukira muri Studio maze akorerwa na Junior indirimbo yitwa “Alone” bishaka gusobanura ko ari wenyine.
Queen Cha n'umukunzi we Dj Cox batandukanye bamaranye imyaka itandatu bakundana
Queen Cha n'umukunzi we Dj Cox batandukanye bamaranye imyaka itandatu bakundana
Gira website
Muri iyi ndirimbo, Queen Cha avugamo amagambo akomeye cyane, agaragaza intimba n’agahinda afite.  Avugamo kandi ko umukunzi we yamucaga inyuma akajya mu bandi bakobwa barimo n’inshuti za Queen Cha. Uyu muhanzikazi agira ati: “Ko ngukunda ntako ntagira, ko ntakoze ngo wishime, urenzaho ujya mu bandi kandi ugenda nta na kimwe wamburanyeBitangira waje udasanzwe, uwo munsi wanjye wawuhumuje umubavu, umubiri wanjye wawutakaga imitoma, ubuzima bwanjye ubuhindura ibyishimo, bidaciye kabiri urirara, ujya mu bandi udasize n’inshuti zanjye. Ntacyo ntabonye mu rukundo, niba ari ukubabara narababaye”.
Queen Cha akomeza agira ati: “Ese ni iki uba ubona utabona aha? Ese ubabwira ko ari ubuzima bwawe, ko ari abakobwa b’ibitangaza, ko basa na bicye; amwe mu magambo wambwiraga… Naragukunze niva inyuma, nirengagiza abambuzaga, ntitaye ku byo bavuga. Ntacyo ntabonye mu rukundo, niba ari ukubabara narababaye”
Queen Cha n'umukunzi we baraniganye barangiriza rimwe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda
Queen Cha n'umukunzi we baraniganye barangiriza rimwe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Queen Cha yemeye ko iyi ndirimbo ivuga ibintu byabayeho, ariko yanga kwerura ko ivuga ibye n’uwo batandukanye, ahubwo ashaka kugaragaza ko ari undi byabayeho yashatse kuririmba, nyamara hari abantu bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo bashimangira ko iyi ndirimbo yuzuye agahinda n’ishavu Queen Cha yatewe n’uwo bahoze bakundana, akaba yaramusigiye intimba n’ibikomere ku mutima.
Previous
Next Post »