AMAFOTO 50 y’ibirori byo gutanga ibihembo SIFA Rewards 2015


Umuryango Isange Corporation umaze imyaka 8 ukora ivugabutumwa rinyuze mu itangazamakuru rya Gikristo, kuri iki cyumweru tariki 6 Ukuboza watanze ibihembo SIFA Rewards 2015 ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana,uyu muhango wabereye kuri Hotel ya Hilltop i Kigali.
Iki gikorwa”Sifa Rewards” cyo guhemba abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana ni ubwa mbere kibaye mu Rwanda. Muri 2013 nibwo hatangijwe SIFA Awards itangira itanga ibihembo ku makorali yo muri ADEPR gusa.
Nyuma yaje kwaguka yitabirwa n'abo mu matorero atandukanye inahindurirwa izina yitwa Sifa Rewards itanga ibihembo bidahatanirwa. Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation, yabwiye inyarwanda.com ko bifuza gukomeza gutegura iki gikorwa ngarukamwaka cya SIFA Rewards ndetse umwaka utaha wa 2016 ngo kikazaba kiri ku rwego mpuzamahanga.
Reba Urutonde rw’abagera kuri 20 bahawe SIFA Rewards 2015

1 MUSENYERI MBONYINTEGE SMALAGDE: Musenyeri Smaragde yashimiwe kuba yarakoranye neza n’itangazamakuru.
2RWANDA LEADERS FELLOWSHIP: Iri huriro rikuriwe na Pastor Dr Antoine Rutayisire ryashimiwe kuba ryaratangije Prayer Breakfast(Gahunda yo gusenga Imana mu gihe cy’akaruhuko).
3 PASTOR RUSHEMA EPHREM: Yashimiwe kuba ari umuhimbyi mwiza,
4 PASTOR MBABAZI JULES: Yashimiwe kuba yaratangije ivugabutumwa ryo ku muhanda, akaba arikora neza, agahumuriza imitima ya benshi nk’uko hari abagiye bamutangira ubuhamya bwiza.
5 EDDY KAMOSO: Yashimiwe kuba ariwe watangije ikiganiro cya Gospel kuri Radio hano mu Rwanda.
6 RICHARD NGENDAHAYO: Uyu muhanzi kuri uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimiwe kuba ariwe muhanzi wakanguye abandi mu miririmbire n’imicurangire.
7 PASTOR EZRA MPYISI; Uyu mukozi w’Imana ubarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, yashimiwe yaragize uruhare mu kumenyekanisha Bibibliya mu Kinyarwanda.
8 UMURAPERI BRIGHT PATRICK: Yashimiwe kuba yaragize ishyaka ryo gutangiza injyana ya Hip Hop mu muziki uhimbaza Imana (Gospel) kugeza ubu benshi mu bakristo bakaba bayikunda cyane.
9 BEAUTY FOR ASHES(B4A): Aba basore bagize iri tsinda rya B4A bashimiwe kuba baratangije injyana ya Rock mu muziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda injyana itamenyerewe  hano mu gihugu no mu muziki usanzwe.
10 KANYAMIBWA PATRICK; Umunyamakuru Kanyamibwa uherutse kwitaba Imana, yashimiwe kuba yarafashije amatorero menshi atitaye ku nyungu ze.
11 RADIO UMUCYO; Iyi Radio yatangijwe na  Hakizimana Maurice, yashimiwe kuba ariyo Radio ya mbere ya Gikristo yatangijwe mu Rwanda, ikaba iri gufasha abakristo benshi.
12 CHORALE LACERE (RWAMBONERA); Iyi Korali yashimiwe kuba ariyo ya mbere yatangije Ivugabutumwa mu Itorero rya EPR.
13 CHORALE DE KIGALI; Iyi Korali yo kuri St Michel yashimiwe kuba ariyo ya mbere yatangije ivugabutumwa muri Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda.
14 KORALI ABAGENZI: Yashimiwe kuba ariyo Korali yatangije ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ryo mu Rwanda.
15 SIMON KABERA; Yahawe igihembo nk’umuhanzi w’umugabo ufatirwaho icyitegererezo n’abandi bahanzi ndetse n’abakristo batari bake.
16RWANDA PRISON FELLOWSHIP: Uyu muryango washimiwe kuba waratangije ivugabutumwa muri za gereza hano mu Rwanda.
17 ADEPR HOSPITAL; Iri vuriro rya Gikristo ryahawe igihembo nk’ivuriro riza ku isonga mu gutanga service zinoze mu karere rikoreramo.
18 PASTOR JOSEPHINE NGABIRANO: Uyu mukozi w’Imana uyobora itorero rya Rwanda Victory Mission Church, yashimiwe kuba ariwe mugore wa mbere watangije itorero hano mu Rwanda.
19 LILIANE KABAGANZA: Yashimiwe kuba ari umuhanzikazi ufatirwaho icyitegererezo n’abandi bahanzikazi ndetse n’abakristo batari bake.
20 KORALI HOZIYANA: Aba baririmbyi babarizwa mu itorero rya ADEPR bashimiwe kuba barabaye intangarugero mu miririmbire.
Reba amafoto 50 y’uko byari bimeze mu itangwa ry’ibihembo Sifa Rewards 2015
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Mama Kenzo (umugore wa nyakwigendera Kanyamibwa) n'umuhungu we bitabiriye ibi birori bya Sifa Rewards
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Amakorali atandukanye yari yabukereye
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Pastor Rushema Ephrem yataramiye abari aho
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Hari abanyamakuru batari bake bari bitabiriye itangwa ry'ibi birori
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Benshi biganjemo abantu bakuru nibo baje mu biroro byo gutanga ibi bihembo bitanzwe bwa mbere mu Rwanda
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Abantu bari bafite amatsiko menshi yo kumenya abari buhabwe ibihembo bya Sifa Rewards
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Hari abantu baturutse mu matorero atandukanye akorera hano mu Rwanda
Liliane Kabaganza
Liliane Kabaganza waje guhabwa igihembo, yaje yitabiriye uyu muhango,uwo bari kumwe ni Cubaka Justin
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Peter Ntigurirwa umuyobozi wa Isange Corporation yatanze ibi bihembo bya Sifa Rewards
Musenyeri Mbonyintege
Musenyeri Mbonyintege
Musenyeri Mbonyintege yashyikirijwe igihembo na ACP Damas Gatare wari uhagarariye urwego rwa Polisi
Musenyeri Mbonyintege
Musenyeri Mbonyintege hamwe n'umuyobozi wa Isange Corporation Peter Ntigurirwa
Pastor Mpyisi
Pastor Mpyisi
Pastor Ezra Mpyisi yashimiwe cyane kuba yaragiye uruhare mu kumenyekanisha Bibiliya mu Rwanda
Simon Kabera
Umuhanzi Simon Kabera yashyikirijwe igihembo n'uwari ahagarariye MHC
Liliane Kabaganza
Umuhanzikazi Liliane Kabaganza yahawe igihembo nk'umuhanzikazi ufatirwaho icyitegererezo
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Umunyamakuru Ayabba Paulin wa Family Tv ni umwe mu batanze ibihembo
Mama Kenzo
Kanyamibwa Patrick
Mama Kenzo na Kenzo nibo bakiriye igihembo cyahawe nyakwigendera Kanyamibwa, bagishyikirizwa na Belis Justin
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Itsinda Beauty For Ashes ryashimiwe kuba ryaratangije injyana ya Rock muri Gospel mu Rwanda
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Eddy Kamoso
Gloriose Isugi wari uhagarariye RMC niwe washyikirije Eddy Kamoso igihembo yahawe
Eddy Kamoso
Eddy Kamoso yahawe ikaze aririmbira abitabiriye ibyo birori
Pastor Jules Mbabazi
Pastor Jules Mbabazi yashimiwe kuba yaratangije kandi akaba akora neza ivugabutumwa ryo ku muhanda
Pastor Rushema
Pastor Rushema(hagati)ashyikirizwa igihembo cy'uko ari umuhimbyi mwiza
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Awards
Korali CHORALE LACERE ihabwa Sifa Rewards
Sifa Awards
Korali Elayono
Korali Elayono ya ADEPR Remera yishimiye cyane igihembo yahawe cya SIFA
Muligande
Korali zishimiye cyane igihembo cy'icyubahiro zashyikirijwe
Noel Nkundimana
Noel Nkundimana
Noel Nkundimana niwe wakiriye igihembo cyahawe Radio Umucyo
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Sifa Rewards
Ubuyobozi bwa Peace Plan bwari buhagarariwe na Muligande watanze nawe igihembo
Pastor Zigirinshuti
Pastor Zigirinshuti Michel nawe yitabiriye uyu muhango, atanga n'igihembo
Korali Elayono
Korali Elayono yishimira igihembo yahawe cya Sifa Awards
Aline Gahongayire
Aline Gahongayire ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Sifa Rewards
Hari abantu batari bake
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Umunyamakuru Paulin Kwizera yambitswe umudari w'ishimwe
Pastor Zigirinshuti
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Peter Ntigurirwa nawe yambitswe umudari w'ishimwe na Pastor Zigirinshuti
Sifa Rewards 2015 Remera Hilltop
Previous
Next Post »