Abakobwa barengeje ibiro ijana bazamurika imideli mu gikorwa cyise “Rwanda Plus Size Fashion Show”

Abakobwa barengeje ibiro  ijana bazamurika imideli mu gikorwa cyise “Rwanda Plus Size Fashion Show” kizaba kuri uyu wa  gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2015 ahitwa  “Makuza Peace Plazza” Umukuru w’igihugu aheruka gutaha mu minsi ishize.
2Mbera Amir  umunyamideli , akaba n’umyobozi w’isosiyeti yitwa “Irebe Model Agency Ltd”
Mbera Amir  umunyamideli , akaba n’umyobozi w’isosiyeti yitwa “Irebe Model Agency Ltd” irigutegura iki gikorwa cyo kumurika imideli ku bakobwa barengeje ibiro ijana avuga ko iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ariko ku nshuro ya mbere ko atariwe wari wagiteguye.
Avuga ko iki gikorwa kizaba kirimo abakobwa 8 bose bazaba berekana imideli kuri uwo munsi.
Kuri ubu amatike akaba ahari, ukaba wayasanga ahakininwa umukino wa Spiderman Game aho ikgikowa kizabera mu Mujyi wa Kigali.
Abajijwe icyo bahembwa yasubije agira ati “ntabwo ari amarushanwa , ahubwo nukwerekana imideli nk’ibisanzwe nk’uko bikorwa n’abandi gusa umwihariko arimo  n’uko aberekana imideli baba barengeje ibiro bisabwa.”
12341558_1104748386203655_750785849409799873_nUrupapuro ruranga iki gitaramo
Mbera Amir yaboyeho gusaba abakunzi b’iki gikorwa kuzitabira ari benshi kuko bizaba bishimishije cyane.
Nta bahanzi bazaririmba muri iki gikorwa, ahubwo bazaba baharimo abanyabugeni bashushanya live.
Yagize ati “muri iki gikorwa nta muhanzi uzaba urimo ahubwo hazaba harimo abantu bashushanya , ku buryo uzabishaka bazamushyushyanya agatahana ishusho ye.”
12011364_1060364740663372_5214067658707224108_n
Muri iki gikorwa Inshungu Collection na Morden Tailoring Fashion Design ni bo bazaba berekana imyenda bakora.
Previous
Next Post »