Imyaka itanu irashize icyamamare Jean Christophe Matata avuye kuri iyi isi - AMWE MU MATEKA YE

Umuhanzi w’Umurundi Jean Christophe Matata wakunzwe cyane mu Rwanda, mu Burundi no mu Bubirigi, itariki ya 3 Mutarama 2011 ntizibagirana kuko ariho yarangije ubuzima bwe bwo ku isi, ubu imyaka itanu ikaba ishize inshuti n’umuryango w’uyu muhanzi barwana urugamba rwo kwakira itabaruka ry’uyu mugabo.
Jean Christophe Matata yavutse mu mwaka w’1962 i Bujumbura mu Burundi.  Afite i myaka 18 yinjiye muri muzika, abikora by’umwuga. Muri uwo mwaka yabarizwaga mu itsinda ryitwaga “Africa Nil Band” ariko nyuma yaje guhitamo kuba umuhanzi uririmba wenyine (soliste).
matata
Mu mwaka w’1986, Jean Christophe Matata yaje mu Rwanda. Kuva icyo gihe yari mu bahanzi bari bagezweho muri Kigali kubera album ye yitwa “Amaso Akunda”, n’iyitwa “Ihorere ntusarare”. Indi album ya Matata yakunzwe ni iyitwa “Nyaranja ”. Indirimbo z’uyu muhanzi zatumye aba umuhanzi w’icyamamare kandi wahozwaga ku mutima na benshi.

matata
Mu mwaka w’1990 Matata yasubiye i Burundi akomeza no kujya mu bindi bihugu birimo u Bubiligi. Matata ni umwe mu bahanzi baranze ibihe bikomeye by’umuziki mu Burundi hagati y’1970 n’1980.
Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 2011, icyamamare Jean Christophe Matata yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yari yahagiye agiye kuhakorera igitaramo. Matata yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y’igihaha cy’ibumoso, apfa asize umugore n’abana babiri, Jean-Armel Matata (nawe yabaye umuhanzi) na Kallista.
Armel Matata; umuhungu wa Jean Christophe Matata
Armel Matata; umuhungu wa Jean Christophe Matata
Uyu Armel Matata, mu myaka yashize akaba yaranafatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwanda batandukanye barimo Mani Martin, Jules Sentore, Ben Kayiranga na Patrick Nyamitari bakora indirimbo bise “Matata Forever” aho bayikoze mu rwego rwo kurushaho kuzirikana uyu mugabo.
UMVA HANO INDIRIMBO "MATATA FOREVER"
Mu ishyingurwa rya Jean Christophe Matata, u Burundi bwagaragaje ko yari uw’icyubahiro no ku isanduku yahambwemo yari itwikiriwe n’ibendera ry’igihugu cy’u Burundi.
cfr www. inyarwanda.com
Previous
Next Post »