Konshens yataramiye ku nshuro ye ya mbere i Kigali, bamwe baranyurwa, abandi bamushidikanyaho – AMAFOTO
Mu gitaramo ngarukamwaka cy’umwaka mushya cya
East African party, umuhanzi Konshens ukomoka muri Jamaica yataramiye
imbaga y’abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Parking
ya stade Amahoro.
Konshens yasesekaye ku rubyiniro wenyine, mu gihe benshi bibwiraga ko aza kuba agaragiwe n'abakobwa benshi batigisa imibyimba nk'uko biba bimeze mu mashusho y'indirimbo ze
Mbere y’uko uyu musore agera ku rubyiniro abahanzi nyarwanda bari bateganijwe babanje basusurutsa abafana, uretse umuraperi Green P utubahirije amasaha yari yagenewe bituma atabasha kuririmba. Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane muri iki gitaramo, aho yongeye gushimangira impano ihebuje n’urukundo afitiye muzika.
Bruce Melody yagaragaje ko yiteguye neza iki gitaramo ashimisha mu buryo bukomeye abafana b'umuziki muri live ye izira amakemwa
King James wakoze igice kimwe live, ikindi playback nawe yashimishije abantu cyane cyane mu ndirimbo ze zibyinitse nka Umuriro waste, Ganyobwe, Ndagutegereje n’izindi. Itsinda rya Urban boyz naryo ryataramiye abakunzi baryo, mu gihe umuhanzikazi Allioni nawe yataramiye abafana b’umuziki mu buryo bwa live.
King James yatangiye akora live mu ndirimbo ze zigenda buhoro zirimo, Mbabarira, Yantumye, Naramukundaga, Ndagukunda, maze asoza mu buryo bwa playback
REBA UKO BYARI BYIFASHE MU GIHE KONSHENS YARIRIMBAGA
Konshens mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Walk and wine, Bring it come, Gal A Bubble
Abakunzi ba Konshens bagize ibihe byiza
Konshens i Kigali
Konshens mu mvugo ye y'icyongereza cy'aba Jamaica yakomezaga kugenda avuga ko yishimira gutaramira muri Afrika. Ati " Abanya-Jamaica natwe dukomoka muri Afrika, abakurambere bacu bajyanywe nk'abacakara muri Amerika, tuza kwisanga muri Jamaica ku mpamvu z'amateka."
Igitaramo cya East african party cyari kitabiriwe n'abafana b'ingeri zose
Mc Anita Pendo nyuma yo kubatizwa yongeye kugaragara mu ruhame akora akazi ke
Mc P Wamamaye nawe yagaragaye bwa mbere ayoboye igitaramo gikomeye, nyuma ya murumuna we Mc Nzi(Murenzi)wigaragazaga cyane mbere y'uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
MC Wamamaye na Anita Pendo bayoboye iki gitaramo
ConversionConversion EmoticonEmoticon