Bitunguranye Wema Sepetu yakuyemo Inda yimpanga za bana ba 2

Wema Sepetu wahoze akundana n’icyamamare Diamond ukomoka muri Tanzaniya yamaze gukuramo inda y’impanga, nyuma y’aho aboneye umukunzi mushya Idrissa Sultan  byemezwaga ko ari nawe wari wanayimuteye.
D21
Nk’uko ikinyamakuru “Ghafla” cyabitangaje ngo ku munsi w’ejo taliki ya 16 Gashyantare2016,  nibwo uyu musore Sultan abinyujije ku ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko umukunzi we Wema Sepetu yakuyemo inda y’impanga.
Sultan avuga ko Sepetu yabanje kugira uburibwe bukabije nyuma akihutira kujya kwa muganga ariko ngo yaje gutungurwa no kumenyeshwa ko umukunzi we atabashije kwibaruka, ahubwo ko yakuyemo inda.
WEMAISAAC
Ibyo byateye intimba n’agahinda kenshi uyu musore bituma yandikira ibaruwa abo bana batabashije kubona izuba abinyuza ku mbuga nkoranyambaga  maze abasha kubabwira ikimuri ku mutima
Yagize ati “ ku bana banjye bavutse batagejeje igihe, mwaje mu buzima bwacu twabyifuzaga, ariko na none mugiye bidakenewe, si nigeze ngira amahirwe yo guhura namwe gusa hari byinshi nshaka kubabwira, ndabasabye mu nyumve.Ibitekerezo birimo kunyiruka mu mutwe, ndababwiza ukuri ubu nta mutekano mfite gusa uwampa amahirwe yo kwicarana namwe nibura akanya gato.
WEMA-SULTAN
Nubwo mwari mumaze ibyumweru 13, ariko mwari mukunzwe  ndetse mwari mutegerejanywe amatsiko, ni byinshi mwari mwitezweho kuba mwahindura muri sosiyeti,nifuzaga kubaterura nkabiyegamiza mu gituza cyannje, gusa ndakomeza nsenge cyane mu bundi buzima dutegereje imbere tuzagire amahirwe yo kubonana.Imana yabazanye irongera irabigarurira nk’uko yabipanze kandi ntago twaburana,nta kibaho hatari impamvu yacyo kandi ndibaza ko byose bibaho kugirango bitwigishwe. Kandi twiteguye no kwakira ibindi byose bishobora kutubaho”
Wema Sepetu na Idrisa bari bamaze iminsi bavugwa mu itangazamakuru ko bamaze kugirana igihango ndetse Wema akemeza ko yaje akenewe, kandi ko igihe yamaranye na Diamond cyose atigeze amutera inda ngo nibura ivemo bitandukanye n’uko yabonye uyu musore bameranye neza mu gihe gito bamaranye.
D2
Mu gihe hashize iminsi kandi hasohotse urutonde rw’abagabo Sepetu yaryamanye na bo  harimo n’uyu Idrissa, biravugwa ko uyu mukobwa atagira amahirwe yo kwibaruka dore ko hari n’indi nda yari yatewe na nyakwigendera Steven Kanumba iza kuvamo.
Previous
Next Post »