Umuriro watse mu bagize itsinda rya P-Square ndetse bashobora guhita batandukana burundu

Umwuka mubi n’ubwumvikanye bucye byatangiye gufata indi ntera hagati y’abagize itsinda rya P-Square n’undi muvandimwe wabo usanzwe ari n’umujyanama wabo mu bya muzika, uburakari no gushwana ku karubanda bikaba bishobora kuba intandaro yo gutandukana burundu kw’aba bahanzi b’ibyamamare.
Itsinda rya P-Square, rigizwe n’abaririmbyi babiri b’impanga; Peter Okoye na Paul Okoye, hanyuma mukuru wabo Jude Okoye akaba ari we umaze igihe kirekire ari umujyanama wabo mu bya muzika no mu bushabitsi bw’ibijyanye no kubyaza umusaruro umuziki bakora. Ubufatanye bwabo nk’abavandimwe, bwatumye iri tsinda rya P-Square rimaze kubaka amateka akomeye muri muzika ku mugabane wa Afrika no ku isi yose.
Jude Okoye (hagati) hamwe na Paul Okoye na Peter Okoye bagize itsinda rya P-Square
Jude Okoye (hagati) hamwe na Paul Okoye na Peter Okoye bagize itsinda rya P-Square
Kugeza ubu ariko, aba bavandimwe bamaze kwivamo, bashyira ahagaragara iby’umwuka mubi n’ubwumvikane bucye birimo kurangwa hagati yabo muri iyi minsi, maze binyuze ku mbuga nkoranyambaga baterana amagambo karahava, kugeza ubwo hazamo n’ibisa nko gutukana.
Bijya gutangira, Peter Okoye yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ko itsinda rya P-Square rigizwe n’abasore babiri; Peter na Paul, hanyuma aboneraho gutangaza ko ntacyo mukuru we Jude Okoye yemerewe kongera gukora mu izina rya P-Square; ibi byahise byumvikana nko kwirukana mukuru we ku kazi ko kubabera umujyanama.
Uyu Jude Okoye nawe yahise asubiza murumuna we Peter Okoye ko akwiye gusenga kandi agasengerwa kuko yataye umutwe, Imana ikaba ari yo yonyine yabasha kumukiza. Uyu Jude Okoye kandi yanasabye abandi kumufasha gusengera murumuna we, ashimangira ko afite ikibazo gikomeye.
Abagize itsinda rya P-Square bashobora gutandukana burundu
Abagize itsinda rya P-Square bashobora gutandukana burundu
Ibi byakuruye impaka ndende ari nako abantu batandukanye bakomeza kubagira inama yo kwigirira akabanga, ariko Peter Okoye we akomeza kwibaza impamvu mukuru we yahatiriza kubabera umujyanama kandi batakimushaka, mu gihe nawe ubwe azi neza ko itsinda rya P-Square rigizwe n’abaririmbyi babiri.
Ibintu byaje kurushaho kuba bibi, ubwo Paul Okoye, impanga ya Peter Okoye ari nawe baririmbana muri P-Square, yahitaga agaragaza uruhande abogamiyeho, akerekana ko uwo ashyigikiye ari mukuru we Jude Okoye. Yafashe ifoto bari basanzwe bariho ari batatu, akataho agace k’impanga ye Peter arangije yandikaho amagambo yagaragaje ko ashyigikiye mukuru we Jude Okoye.
paul
Aha niho mperereye kandi aha niho mpagaze. Mujye mukorera umuziki muri studio, aho kuwukorera ku mbuga nkoranyambaga. Nimugira ibibazo byo mu muryango, mujye mubiganirira ahiherereye, aho kubishyira ku mbuga nkoranyambaga. Umuryango ni umuryango, amaraso ni amaraso... Niba mudakora ibibateza imbere nk’umuryango, ubwo njye ndi nde kuri mwe? - Paul Okoye.
Ibi byatangajwe na Paul Okoye wabaye nk’ukojeje agati mu ntozi, byababaje cyane impanga ye Peter Okoye maze avuga amagambo menshi yarangije ashimangiye ko atazigera yisubiraho, ko mukuru wabo Jude Okoye yirukanywe nk’umujyanama w’itsinda rya P-Square.
Naje kenshi nshaka ko dukemura ibibazo imbere ya bamwe mu bo mu muryango ndetse n’inshuti zacu, ariko byagenze bite? Tariki ya 4 Mutarama uyu mwaka naje kukureba ngo tuganire, mbwira inshuti yawe ngo iduhe akanya ariko uratsimbarara ngo ihagume.  Muri 2013 nabwiye Jude ko atagikenewe nk’umujyanama wacu, njyewe mbyemeranywaho nawe ariko nsanga wowe mwavuganye ibindi... Werekanye uruhande ubogamiyemo nyine kuko mwembi murimo gushaka gukorana munciye inyuma... Abashyigikiye P-Square mwese mumfashe kubaza impanga yanjye impamvu ishaka ko ibyo njye nawe dufatanyije tugomba kubigabana na Jude, bitabaye ibyo P-Square irasenyuka.- Peter Okoye.
Peter Okoye, yakomeje kugaragaza ko kuba bashyize hanze iby’ubuzima bwite bwabo bitari ngombwa, ariko ko ntakundi byagenda abafana babo bagomba kumenya ukuri. Yarahiye kandi ko uko byagenda kose, mukuru wabo Jude Okoye yarangije kwirukanwa nk’umujyanama wa P-Square n’ubwo impanga ye Paul Okoye baririmbana we atabyemera.
Muvandimwe wanjye, nzakomeza kuguma hamwe nawe no kukurwanira ishyaka kuko uru rugendo twarutangiranye mbere y’uko Jude abizamo nk’umujyanama wacu. Inshuti n’abafana bacu ndemeranya nabo ko ibi bitari bikwiye nk’abantu b’abagabo bazi ubwenge, ariko ntakundi byagenda mugomba kumenya ukuri... Reka tureke kubyinjiramo cyane, ndakomera ku cyemezo nafashe, Jude yirukanywe - Peter Okoye
Peter Okoye akomeza agaragaza bimwe mu bikorwa bagiye bakorana nk’abavandimwe, ariko Jude Okoye akamuca inyuma kandi agashyigikirwa na murumuna we Paul Okoye ari nawe mpanga ye bafatanyije gushinga itsinda rya P-Square, nyuma bakaza gufata icyemezo cyo guha akazi mukuru wabo Jude Okoye akababera umujyanama.
Previous
Next Post »