Uyu munsi umuhanzi T-PAIN yujuje imyaka 28 y’amavuko – AMATEKA YE


Yegohost.com | Trusted Web Server Faheem Rasheed Najm uzwi mu muziki nka T-PAIN ni umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop, umwanditsi w’indirimbo, utunganya indirimbo z’amajwi, akaba n’umukinnyi wa film w’Umunyamerika. Yavutse tariki 30 Nzeli 1985, avukira muri Tallahassee, Florida akaba ari naho yakuriye.
Izina rya T-PAIN ni impine ya Tallahassee Pain ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga “akababaro k’I Tallahassee” yafashe kubera ubuzima bugoye yanyuzemo akiri muto. T-PAIN yakuriye mu muryango w’abemera Islam ariko we akaba atarakozwaga ibijyanye n’idini. Ku myaka 3 y’amavuko, yatangiye kwiyumvamo impano ya muzika, aho uwari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Jazz Ben Tankard yamujyanye mu nzu ye itunganya umuziki akaririmbiramo. Ku myaka 10 y’amavuko yahinduye icyumba cy’uburyamo cye inzu itunganya muzika, aho yari afitemo Piano, icyuma gikora umudiho w’injyana, n’utwuma 4 dufata amajwi.

Ku myaka 19 y’amavuko mu 2004, T-PAIN yinjiye mu itsinda rya Nappy Headz aho basubiyemo indirimbo ya Akon yitwa  Locked Up bo bayita I’m Fucked Up. Akon acyumva iyi ndirimbo yahise akunda imiririmbire ya T-PAIN maze ahita amuhamagaza mu nzu ye itunganya muzika ya Konvict Muzik. Nyuma yo kwinjira muri studio ya Akon, yatangiye kugabanya kurapa atangira kuririmba bisanzwe, nyuma y’umwaka umwe gusa, mu 2005, yashyize hanze album ye ya mbere yise Rappa Ternt Sanga ikaba yarasohotse ikunzwe aho yafashe Umwanya wa 30 kuri Billboard 200 (urutonde rwa album nshya nziza) ikaba yaragurishijwe amakopi agera ku 500,000.

Indirimbo zari kuri iyo album nka I’m Sprung, I’m N Luv ikunze kwitwa nanone Wit a Stripper ziri mu ndirimbo zatumye iyi album iba nziza zikaba zarageze mu myanya 10 ya mbere kuri Billboard Hot 100 (urutonde rw’indirimbo 100 nshya za mbere).
T-PAIN yahise aba umuhanzi w’igitangaza, atangira kujya akora ibitaramo binyuranye abafana bakamanika amaboko mu kirere. Mu mwaka w’2007 yashyize hanze album ya 2 yise Epiphany nayo yaje ihagaze neza dore ko mu cyumweru cya mbere yahise igurishwa amakopi agera ku 171,000 aho yahise inafata Umwanya wa mbere kuri Billboard 200.
Iyo album yariho indirimbo zamenyekanye ku isi yose no mu rw’imisozi 1000 nka Buy U a Drink yafatanyije na Yung Joc ndetse na Bartender yafatanyije na Akon zagiye ziba iza mbere ku ntonde z’indirimbo zinyuranye ku isi yose.
T-PAIN yagiye akorana n’abahanzi banyuranye harimo boss we Akon nko mu ndirimbo Bartender, R. Kelly mu ndirimbo I’m a Flirt, T.I, Bow Wow, Dj Khaled, Plies, Chris Brown, Florida, Kanye West n’abandi benshi bakomeye.
T-PAIN amaze gushyira hanze album zigera kuri 4 iyo aherutse gushyira hanze ikaba ari RevolveR yashyize hanze mu 2011 ndetse akaba ari gutegura iya 5 yise Stoicville: The Phoenix iteganyijwe kujya hanze muri uyu mwaka w’2013.

Uretse kuba umuririmbyi, T-PAIN afite n’ibindi bikorwa binyuranye bimwinjiriza amafaranga nk’amasezerano afitanye n’uruganda rwa iPhone aho rwamukoreye porogaramu yitwa I’m T-Pin gatuma umuntu ugakoresha yumva indirimbo za T-Pain.
T-Pain kandi ni umukinnyi wa film ukomeye muri Amerika. Mu mwaka w’2009 yakoze film ikoze mu buryo bwa Animation yise Freaknik: The Musical ikaba igaragaramo n’abandi bahanzi benshi bakomeye muri Amerika nka Lil Wayne, Young Cash, Snoop Lion (Snoop Dogg), Rick Ross n’abandi benshi.
T-PAIN yagiye anengwa ho kuba yangiza umuziki aho akoresha ijwi rikozwe na mudasobwa (Auto-tune) ndetse umuraperi Jay-Z akaba yarakoze indirimbo imunenga ayita D.O.A [Death Of Auto-tune] cyangwa urupfu rw’amajwi yo mu byuma ugenekereje. Ariko T-Pain muri ibyo byose we yatangaje ko n’ubwo bavuga bate atazigera areka kuririmba muri ubu buryo kuko aribwo bwatumye aba uwo ariwe.

Uburyo bw’imiririmbyire ya T-PAIN bwiganwe n’abandi bahanzi kandi bakomeye nka Snoop LIOn mu ndirimbo ye Sexual Eruption, Lil Wayne mu ndirimbo Lollipop ndetse na Kanye West mu ndirimbo 808s & Heartbreak. Mu mwaka w’2008 T-PAIN yatangaje ko umuhanzi wese wifuza kuzajya aririmba akoresheje ubu buryo agomba kuzajya amusaba uburenganzira kuko ariwe wabuteje imbere.

T Pain na Pitbull
T-PAIN yatwaye ibihembo binyuranye mu rwego rw’umuziki birimo BET Hip Hop Waards, Grammy Awards, MTV Video Misic Awards, n’ibindi.
Ubuzima bwite bwa T-PAIN
T-PAIN yashyingiwe Amber Najm bakaba babana kuva mu mwaka w’2003, bakaba bafitanye aabana 3, umukobwa n’abahungu 2.
T-PAIN ari mu bahanzi bake bo muri Amerika batajya bagaragara mu byaha byinshi bibashyira mu bucamanza, akaba atarafatanwa intwaro cyangwa ibiyobyabwenge na rimwe. Uretse mu mwaka w’2007 aho yageze muri Police nyuma yo gufatanwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwarangije igihe, ndetse n’utundi tubazo yagiye agirana na polisi two gucuranga umuziki mwinshi akabangamira abantu mu bitaramo bye.
Previous
Next Post »