Dore uko ubukwe bw'umuraperi Bac-T n’umukunzi we byari byifashe

Nkuko byari biteganijwe Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeli nibwo umuraperi ndetse akaba n’umunyamakuru Nkubiri Gerald uzwi cyane nka Bact yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Rugina Gabriela.
Bac T n'umufasha we Rugina Gabriella
Bac T n'umufasha we Rugina Gabriella
Agashya ni uko ubu bukwe bw’uyu muraperi bwabereye umunsi umwe n’ubwa mushiki we bakurikirana Nkubiri Esther nawe wari wambikanye impeta n’umukunzi we ndetse bahitamo gusangirira ibyishimo ahantu hamwe.
Ikindi cyaranze ubu bukwe ni ukwirekura kw’abageni n’abari babatahiye ubukwe bagaceza umuziki wari wabateguriwe by’umwihariko umuraperi Bac-T we akaba yari yakoreye indirimbo yihariye umukunzi we yumvikanye bwa mbere muri uwo mugoroba.
Inyarwanda.con ikaba yabashije kunyarukira ku kigo cya Village d’enfants S.O.S Kacyiru aho aba bageni bari bakiriye imiryango, inshuti ndetse n’abavandimwe maze dukurikirana uburyo iyi mihango yagenze ari nabyo tugiye kubagezaho mu mafoto aherecyejwe n’incamake y’amashusho.
Umukunzi wa Bac-T amuzimanira umutsima
Umukunzi wa Bac-T amuzimanira umutsima
Mushiki wa Bac-T ariwe Esther Nkubiri nawe yari yashyingiwe
Mushiki wa Bac-T ariwe Esther Nkubiri nawe yari yashyingiwe
Aha niho abageni bari bicaye
Aha niho abageni bari bicaye
BAC T n'umufasha we bakira impano z'ababyeyi
BAC T n'umufasha we bakira impano z'ababyeyi


Previous
Next Post »