Orchestre Impala de Kigali izakora igitaramo cya muzika cy’akataraboneka kuwa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2013 kuri Stade regional i Nyamirambo guhera i saa cyenda z’amanywa.
Ni nyuma yo kongera kwisuganya kwa bamwe mu bari bagize iyi Orchestre mu mwaka wa 2012, ndetse kuva ubwo bagatangira kuzenguruka igihugu bacurangira abanyarwanda.
Atangaza intego z’iki gitaramo kizabera i Kigali, Sebigeri Paul uzwi ku kazina ka “Mimi la Rose”, yavuze ko icyo bagendereye cyane ari ukwigaragariza abakunzi babo batuye mu mujyi wa Kigali hamwe no gusabana nabo.
Ati: “Twazengurutse mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda dukora ibitaramo ariko ntiturakora igitaramo cyacu cyihariye mu mujyi wa Kigali kandi tuhafite abakunzi batari bacye; ubu Kigali niyo itahiwe mu kubona uburyohe bw’umuziki wiganjemo umurya wa gitari uherekejwe n’imbyino zidasanzwe z’imparage.”
Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, Orchestre Impala iravuga ko iri no gutegura izindi ndirimbo nshya zizanaririmbwa muri iki gitaramo hamwe n’izindi zisanzwe.
Orchestre Impala kandi, itangaza ko nyuma y’iki gitaramo izakomeza kwigaragariza abakunzi bayo bari hiryo no hino mu Rwanda.

Orchestre Impala yashinzwe mu myaka ya za 1970, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda ntiyongera gukora kubera benshi mu bayibarizwagamo bitabye Imana. Nyuma babiri mu bari bayigize bakiriho aribo Sebigeri Paul bakunda kwita Mimi la Rose na Ngenzi fidel bita Fidel Jakal, baza kwisuganya bashaka abandi bacuranzi kuva mu mwaka wa 2012 bongera gucuranga nka Orchestre Impala.
Previous
Next Post »