Umuraperi Fireman,umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gang, arahamya ko impanuka zose yagiye akora kuva muri Mata kugeza muri uku kwezi, arahamya ko zamusigiye isomo ndetse zimutera gukora cyane.
Mu kiganiro Uwimana Francis bita Fireman yagiranye n'ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko guhera mu ntangiriro za Mata kugeza ubu amaze gukora impanuka zigera kuri eshatu.
Fireman yagize ati "muri Mata nakoze impanuka mvuye mu mujyi ntashye mu rugo i Kanombe ngeze i Remera aho bita kuri Prince House moto yari intwaye ihunga imodoka ndasimbuka mvunika urutugu ku buryo byanteye ubumuga”.

Umuhanzi Fireman yavuze na none ko hari hashize ukwezi akoze indi mpanuka ati "iyi mpanuka mperutse gukora hari hashize igihe kinga n'ukwezi nyikoze, aho nayikoze mvuye kuri Radio 10 gutanga indirimbo yanjye nshya nakoranye na King James nise "Itangishaka”, aho nabonye ko byose bishoboka byatumye mbona ko ntacyo naba Imana iri kumwe nanjye byanteye gukora cyane”.
Uyu muhanzi yavuze ko yakunze gukora impanuka ahantu hatandukanye harimo n'iyo yakoreye i Gakenke ati "nari nagiye gusura abakunzi banjye bo mu Karere ka Musanze mu gihe cyo gutaha, tugeze i Gakenke mpagera nasinziriye kuko nari naniwe tuza guhura n'ikamyo mu masaha y'ijoro nibwo yashatse kuyikwepa tugonga umukingo kuko narinsinziriye nkubita umutwe imbere mvamo amenyo abiri andi aravunika, ariko ubu ndi gukira niteguye gushimisha abakunzi banjye”.
Previous
Next Post »