Kuva muri Mutarama 2012 ubwo Blue Ivy, umwana wa Beyonce yageraga ku isi, byongereye ubwamamare bw’uyu muhanzikazi na Jay-Z umugabo we kubera inkuru z’urudaca zavugwaga kuri uyu mwana.
Muri iki gihe Beyonce n’umukobwa we Blue Ivy bari mu kiruhuko muri bimwe mu birwa byo mu majyaruguru y’Amerika aho uyu muhanzikazi atembereza uyu mukobwa we ahantu nyaburanga yarangiza agashyira amafoto yabo ku mbuga mpuzabantu za twitter na facebook mu rwego rwo kwereka isi ibyishimo afitiye uyu mwana.

Beyonce n'umukobwa we bari mu byishimo mu kiruhuko barimo
Mu mafoto Beyonce yashyize hanze ari kumwe na Blue Ivy mu kiruhuko, yagaragazaga ibyishimo uyu muhanzikazi atewe no kuba yitwa umubyeyi. Imwe mu mafoto yishimiwe na benshi ni aho Beyonce n’umukobwa we Blue Ivy bari bicaye mu mazi arimo urufuro. Blue Ivy yari aryamye mu gituza cya nyina naho Beyonce yicaye ubona asa n’urimo gutekereza cyane . mu mutwe Beyonce yari yambaye igitambaro gifite amabara nk’ay’ingwe.

Beyonce ntabirungo yishyizeho. Hano yari yibereye ku igare rye aruhura ubwonko
Uyu muhanzikazi w’imyaka 31 y’amavuko ari muri iki kiruhuko mu gihe yitegura gukomeza ibitaramo bye yise Mrs Carter bizakomereza muri America mu mujyi wa Los Angeless mu mpera z’uku kwezi.

Twabibutsa ko mu minsi mike ishize Beyonce yavuzweho amakuru y’uko yaba atwite umwana wa kabiri gusa nyuma byaje kugaragara ko ari amakuru y’ibinyoma kuko abajyanama be bahise babinyomoza berekana ibimenyetso by’uko adatwite.

Hano byari mu masaha ya nimugoroba akazuba gatangiye kurenga. Umunezero ni wose
Aya makuru yo gutwita kwa Beyonce, yashyizwe hanze n’ikinyamakuru New York Post cyandikirwa muri Amerika. Iki kinyamakuru cyashimangiye ko gifite ibimenyetso bigaragaza ko uyu muhanzikazi yaba agiye kwibaruka umwana wa kabiri nyuma y’iminsi igera kuri 450 yibarutse imfura ye Blue Ivy.


Ibirenge bya Beyonce
Benshi mu nshuti za hafiz a Beyonce, batangarije iki kinyamakuru ko bakeka ko uyu muhanzikazi yaba atwite umwana wa kabiri. Ku ruhande rwa Beyonce n’umugabo we Jay-Z ntakintu na kimwe baratangaza kuri iyi nkuru benshi bafashe nk’ikinyoma gusa hari abantu bake babyemeye kubera impamvu zitandukanye bashingiyeho.
Previous
Next Post »