Abafana ba Riderman basangiye na we ibyishimo by’ igikombe aherutse kwegukana


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nzeli 2013 abafana b’umuraperi Riderman bibumbiye mu ihuriro ry’abafana ‘Riderman fan club’ baraye bamwakiriye basangira ibyishimo by’ irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yegukanye ku nshuro yaryo ya gatatu.
Ibi birori byabereye i Remera mu rugo rw’umwe muri aba bafana bikaba byari byitabiriwe n’abafana bari hagati 100 na 150 mu gihe Riderman we yari yaje aherekejwe n’umukunzi we Asnah ndetse n’umuraperi M Izzo n’abandi bantu bakorana bya hafi.
Mu masaha agera kuri ane bamaze basabana bagarutse ku mavu n’amavuko y’uyu muryango w’abafana ba Riderman n’inzira bagiye banyuramo . Bagarutse cyane ku rugendo rutari rworoshye rwa Primus Guma Guma Super Star III.
IBISUMIZI
Uyu ni wo mutsima wari wateguriwe Riderman mu rwego rwo kumwereka ko bishimiye cyane kuba yaratwaye iki gikombe
IBUSUMIZI
Uyu mutsima Riderman yawukase afatanyije n'umukunzi we Asnah
IBISUMIZI
Bamwe mu batangije uyu muryango bahagarariwe na Shema Natete Brian
Nk’uko benshi mu bafana bagiye bafata ijambo babigarutseho bashimiye Riderman uburyo ahagararira Ibisumizi ndetse n’uburyo yitwaye muri iri rushanwa kuva rigitangira kugeza umunsi wa nyuma ubwo yaryegukanaga bakameze ko ari bimwe mu bihe byiza bagize muri uyu mwaka.
IBIUSUMIZI
Abafashe ijambo bashimiye Riderman
RIDERMAN
Byari ibyishimo gusa
Ku ruhande rwa Riderman yavuze ko kugeza ubu atishimira cyane igikombe yegukanye ko ahubwo icyo aha agaciro ndetse anishimira kurusha ibindi byose ari abafana be badahwema kwitanga no gukora igishoboka cyose ngo akomeze ajye imbere.
Riderman na Asnah
Riderman n'umukunzi we
Riderman ati “ Mu by’ukuri urukundo mungaragariza, ibyo munkorera ndabibona kandi birampaza kandi nanjye numva ko mu gihe cyose nkiri muri uno muziki nzaharanira gukora ibishoboka byose kugirango sinzigere mbatenguha, nta nakimwe nashobora mu muziki nkora mu gihe naba ntafite urukundo rwanyu.”
IBISUMIZI
Akomeza agira ati “ Ishema ubu ng’ubu mfite ntabwo ari Guma Guma, ntabwo ari Salax awards,…ndagirango mbamenyeshe ko itsinzi yanjye ya mbere nimwebwe abafana banjye bampora hafi, ndabasabira Imana ibahe imigisha kandi ibakubire 7 aho mwakuye kugirango mbe ngeze aho ngeze ubu.”
ibisumizi
Champagne yafunguwe na Paccy wo mu itsinda rya TNP
M-IZZO
IBISUMIZI
Tubibutse ko itsinda Riderman fan club ryatangiriye kuri Facebook mu mwaka wa 2011ari naho rikunda gukorera gahunda zaryo zose ubu rikaba rifite abanyamuryango barenga  3000 bitabira ibikorwa bitandukanye, by’umwihariko bakaba barigaragaje cyane muri uyu mwaka ubwo baherecyezaga Riderman mu bitaramo byose bya live abahanzi bahataniraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bakoze.
IBISUMIZI
Bamuhaye impano ya Clavier

IBISUMIZI
Abafana ba Riderman bari babukereye
IBISUMIZI

Previous
Next Post »