Nigeria : Boko Haram yavuze icyo ishaka ngo irekure abakobwa basaga 200 yashimuse


Nyuma y’iminisi isi itewe impungenge n’ishimutwa ry’abakobwa b’abanyeshuri basaga 200 muri Nigeria bikozwe n’umutwe wa Boko Haram, umukuru wayo yashyize hanze videwo agira icyo asaba ngo uzabarekure.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 gicurasi, umukuru wa Boko Haram Abubakar Shekau, yashyize hanze videwo y’iminota 17, yemeza ko azarekura abo bakobwa bashimuswe Leta ya Nigeria nirekura abantu bo muri uyu mutwe bafunzwe.
Amashusho y'abakobwa Boko Haram yerekanye muri Videwo isaba ko izabarekura ari uko abantu bayo bafunzwe barekuwe
Muri iyo videwo Ibiro Ntaramakuru by’abafaransa byabonye hagaragaramo amashusho y’abakobwa nk’abagore bakiri bato nk’abashimuswe muri Mata, avuga ko yabagize abayoboke ba Islam.
Iyo videwo kandi yerekana abakobwa bato babarirwa muri 200 bambaye nk’Abayisilamukazi, bitwikiriye umubiri wose, bari gusengera ahantu hatamenyekanye.
Mu banyeshuri b’abakobwa 276 bashimuswe kuwa 14 Mata muri Leta ya Borno, yiganjemo Abakirisitu, kugeza ubu 223 bose ntibaraboneka.
Ishimutwa ry’aba bakobwa ryahangayikishije isi , kugeza aho ibihugu bimwe byiyemeje gufasha Nigeria kugarura abo bana.
Umukuru wa Boko Haram, Abubakar Sheka
Previous
Next Post »