N’ubwo ari umubyeyi w’abana bibiri, Sonia Rolland akunda akabyiniro


Miss Sonia Rolland w’imyaka 32 y’amavuko n’ubwo ari umubyeyi w’abana babiri, Kahina na Tess ntibimubuza kujya mu kabyiniro kwishimisha kugira ngo ubuzima bwe burusheho kugenda neza.
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru purepeople, iyo ashaka kuruhuka mu mutwe cyangwa gushira amavunante, Miss Sonia Rolland ajya mu kabyiniro kubyina bitamushobokera agakina umukino wa basket ball.
Sonia Rolland ,wabaye Miss France mu mwaka 2000 akaba afite inkomoko mu Rwanda, yagize ati, “Njya mu kabyiniro, ndacyakina basket ball. Ntabwo nibagirwa gufata umwanya wo kwitekerezaho, ndetse mfata umwanya munini wo kwita ku bana banjye”
rolland
Miss Sonia Rolland
Aba bana ba Uwitonze Sonia Rolland yababyaranye n’abagabo batandukanye. Uwa mbere Tess w’imyaka 6 y’amavuko, yamubyaranye n’umugabo babanye bwa mbere, naho Kahina amubyarana n’undi mugabo babanye ku nshuro ya kabiri.
mss
Sonia Rolland ni umubyeyi w'abana babiri
Kugeza ubu, Miss Uwitonze Sonia Rolland yishimiye kuba ari umubyeyi w’umunyafurika imbaga y’abantu ku isi bafatiraho icyitegererezo. Ashimishwa kandi no kuba yarageze ku nzozi ze zo kuba umukinnyi w’amafilime asekeje dore ko yabyiyumvisemo kuva akiri umwana muto.
sonia
Miss Sonia Rolland ahamya neza ko kuba yarabaye umukinnyi ukomeye wa filime yabifashijwemo n’uwitwa Alain Delon ari na we wamushakiye umu agent wo kumufasha muri uyu mwuga umaze kumugira icyamamare ku isi.
Ati, “99% by’uyu mwuga nkora mbikesha kubonana n’abandi bantu. Iyo ntagira Alain Delonntabwo nari kubona umu agent wanjye wa mbere. Nari naramweretse ko nshoboye gukina filime zisekeje. Ndibuka amagambo ye yarambwiye ngo ‘nihashira umwaka utarabona umu agent uzampamagare . nzagufasha’”
sonia
Sonia Rolland aritegura gushyira hanze filime ye nshya yise Désordres ateganya ko yazajya hanze ku itariki ya 14 Gicurasi 2013. Azayishyira ku mugaragaro binyuze kuri televiziyo ya Trace TV.
Previous
Next Post »