Riderman yasezeye ku ngaragu, asezerana na Miss Agasaro Nadia (Amafoto) 
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2015, nibwo umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yasezeranye imbere y’amategeko na Miss Mount Kenya Nadia Agasaro Farid, bakaba basezeranye imbere y’ibendera ry’u Rwanda ko bazabana akaramata.
Imihango yo gusezerana imbere y’amategeko, yabereye mu biro by’umurenge wa Kigararama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2015.








Kuri uyu munsi kandi, ninabwo mu masaha y’umugoroba Riderman aza kwerekeza mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, aho aza kujya gusaba no gukwa Agasaro Farid Nadia, hanyuma ibirori byo gusezerana imbere y’Imana bikazaba mu kwezi gutaha kwa Kanama 2015
Previous
Next Post »