Denise Gakire, umunyarwandakazi ufite ibanga mu kumenyana no kwishimana n'ibyamamare mpuzamahanga

 
Umukinnyi wa filime nyarwanda Denise Gakire, akomeje kwerekana ko afite ibanga n’umwihariko mu kugirana umubano n’ibyamamare mpuzamahanga ndetse no kubasha kubona umwanya wo kwishimana nabyo, ibintu byatangiye kugaragara cyane ubwo yavugaga ko yagiranye ibihe byiza na Davido.
Denise Gakire, ni umukobwa w’umunyarwandakazi uzwi muri sinema nyarwanda aho akina muri filime z’uyuhererekane “Sakabaka” ariko mu mwaka ushize akaba yaramenyekanye cyane ubwo havugwaga ibihe byiza yagiranye n’icyamamare Davido ubwo yari mu Rwanda. Uyu ariko, yinariye ibanga ryo kubasha kugirana ubucuti no kugirana ibihe byiza n'ibyamamare mpuzamahanga bitandukanye.
denise
Uyu niwe Denise Gakire. Aya ni amafoto ye agararagara ku rubuga rwa Instagram
Gira website
Uyu niwe Denise Gakire. Aya ni amafoto ye agararagara ku rubuga rwa Instagram
Igihe Davido yari mu Rwanda mu gihe yari yitabiriye igitaramo cyo kwibohora ku nshuro ya 20, umukinnyi wa filime Denise Gakire umaze kumenyekana muri filime y’uruhererekane Sakabaka yagaragaye cyane ari kumwe n’uyu muhanzi ahantu hanyuranye ndetse bigaragara ko bishimanye cyane nk’abantu basanzwe baziranye.
Benshi babonye uyu mukobwa ari kumwe na Davido, bibajije byinshi ku mubano wabo, dore ko bagaragaye bari kumwe ahantu hanyuranye nko mu myitozo y’uyu muhanzi mbere y’igitaramo, mu tubyiniro, ndetse no muri Hotel Davido yari acumbikiwemo kandi bitari byoroshye kugira ngo umuntu utari wazanye nawe amwegere.
Uyu mukobwa icyo gihe aganira na Inyarwanda.com, yasobanuye ibye na Davido agira ati: “… Njye namumenyeye muri Abuja, hari igihe nigeze kujya Abuja duhurira muri Club (akabyiniro) turamenyana nyine bisanzwe, ejobundi bagiye kuza arampamagara. Ageze inaha turasohokana, turenjoyinga (turishimana), barinda bataha.”
Uyu mukobwa umwaka ushize yahamije ko yagiranye ibihe byiza n'icyamamare Davido
Uyu mukobwa umwaka ushize yahamije ko yagiranye ibihe byiza n'icyamamare Davido
Uretse Davido, ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa hagaragaraho n’amafoto ari kumwe n’ibindi byamamare bitandukanye baba bagiranye ibihe byiza, dore ko nawe ubwe yemeza ko aba yarabashije kumenyana nabo, bagafata umwanya bagasangira bakishimana. Muri abo harimo nka Diamond, Tayo wamamariye muri Big Brother Africa na Jose Chameleone, uyu we akaba yaranagiye gusura Denise Gakire iwe mu rugo, anagaragara muri uru rugo ari kumwe n’umwana w’umuhungu wa Denise Gakire.
gakire
Aha yari kumwe n'icyamamare Chameleone
Aha yari kumwe n'icyamamare muri muzika ya Uganda, Dr Jose Chameleone
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Denise Gakire ubwo twamubazaga iby'umubano we n'ibi byamamare yatwemereye ko ibi byamamare byose baba barabashije kumenyana ariko bakaba baba ari inshuti zisanzwe bakajya basangira, bakaganira, nta kindi kihariye ku mubano wabo.
Mu byamamare baziranye babashije no gusangira bakishimana, harimo na Diamond
Mu byamamare baziranye babashije no gusangira bakishimana, harimo na Diamond
Ubu bari kumwe hano we ni Tayo wamenyekanye cyane muri Big Brother Africa
Ubu bari kumwe hano we ni Tayo wamenyekanye cyane muri Big Brother Africa
Ku bijyanye n’ibanga akoresha ngo abashe kugera kuri ibi byamamare cyane ko atari buri wese washobora kubageraho, uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko, ubwo yabazwaga iki kibazo yasetse agaragaza ko kuri we yumva kubasha kugera kuri ibi byamamare bakabasha kuba inshuti kuri we ari ibintu bisanzwe nta gihambaye kibirimo.
Previous
Next Post »