Kanye West agiye kwiyamamariza kuyobora Amerika
 


Umuraperi Kanye West yatangaje ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mwaka wa 2020.
Uyu mugabo wa Kim Kardashian yatangaje ibi mu gusoza ijambo yaraye avugiye mu birori bya MTV Video Music Awards 2015.
Kanye West wahaye igihembo cyihariye cya Michael Jackson Video Vanguard Award[gihabwa abahanzi cyangwa abayobora amashusho y’indirimbo bagize umwihariko udasanzwe] yavuze ko mu mwaka wa 2020 azaboneka mu bakandida bazahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ngo yizeye intsinzi.
Yagize ati “…abantu bemera ari uko babonye. Yego, nk’uko bamwe mwabiketse muri iki gihe, ubu namaze gufata umwanzuro wo kuzahatanira kuba Perezida mu mwaka wa 2020”
Uyu muraperi atangaje ibi nyuma y’imyaka icumi ishize yikomye George Bush wayoboraga USA icyo gihe. Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo, Kanye West yavuze ko George Bush nta kintu na kimwe amarira abirabura.
Gushaka kwiyamamaza, ngo arashaka kuzaba ijwi rivugira abirabura nyuma y’igihe kinini benshi muri bo barakandamijwe .
Previous
Next Post »