Umuhanzi Israel Mbonyi yahumurije imitima y’umuryango we n’ubwoko bw’Imana mu gitaramo yakoreye muri Serena Hotel — AMAFOTO
Umuhanzi Israel Mbonyi yagaragaye bwa mbere aririmba indirimbo ze zitandukanye mu gitaramo kidasanzwa cyabereye muri Kigali Serena Hotel . Uyu mukozi w’Imana akoze igitaramo cye cya mbere yise ” Yesu uri number one ” kitabirwa n’imbaga y’abantu bavuye imihanda yose kandi bari mu byiciro byose by’imyaka .
Haba abahanzi batandukanye babashije kuririmba muri iki gitaramo ndetse n’abahawe amajambo , bose bagarutse ku kamaro k’indirimbo z’uyu muhanzi , bemeza ko zakoze umurimo ukomeye mu mitima yabo , batirengagije ko zabomoye inguma zo mu mitima bakabasha guca mu bihe bikomeye barimo , abandi nabo bakazumva nk’isengesho ridasanzwe m’ubuzima bwabo .
Nubwo ntawatunguwe nuko abantu bari kuza kuba benshi mur’iki gitaramo , benshi batunguwe no kubona hari ababuze aho bahagarika ibirenge , bityo abategura iki gitaramo babasaba ko bakwihangana bakazabasubiza amafaranga bishyuye kuko imyanya yari yabaye micye kandi amasaha yatangiye gukura .
Iki gitaramo twababwira ko kije imbere y’ibindi bitaramo byakozwe n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda barimo umuhanzikazi Liliane Kabaganza , Patient Bizimana , Gaby Irene Kamanzi , Diane Nkusi , n’abandi batandukanye bujuje Serena Hotel bikomeye .
Mu ijambo rye , umushyitsi mukuru wanigishije ijambo ry’Imana , Intumwa ( Apotre ) Josua Masasu yagarutse k’ubuhanzi bwa Mbonyi , amusaba gukomeze gusenga cyane kandi amwizeza ko mu gihe azaba yubashye Imana atazigera asaza nkuko abandi bahanzi n’abakozi b’Imana bagarukiye mu nzira badasoje ikivi batangiye .
Intumwa y’Imana Josua Rene Masasu uyoboye Itorero Evangelical Restauration Church ku Isi , yanasabye abantu gukunda Imana bashize amanga , kuko uwayizeye akayikunda nayo imwiyereka kandi ikamuha umugisha wuzuye .
Mu mashusho mato yerekana urugendo rw’uyu muhanzi ( Filme Documantaire ) , Ababyeyi be batangaje ko kuva na cyera bifuzaga kuzagira abana bakorera Imana , ariko batifuzaga ko Israel Mbonyi ajya mu muziki mbere yuko ashyira ukwiga imbere . Nyuma ngo umubyeyi we nibwo yamuhaye uburenganzira bwo kujya kwiga gucuranga , ariko ngo we yifuzaga kumushimisha .
Nyuma y’igihe gito umubyeyi wa Mbonyi Bwana Shoshi yaje yaje kubona ko umwana we amaze gutera imbere , kandi akorera Imana . Kuri we ngo yatewe ishema n’ibyo umuhungu we amaze kugeraho , ariko atangaza ko icyazamubabaza ari uko umwana we yazareka gukorera Imana nk’umuririmbyi .
Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo umubyeyi ukuze wakunze ibihangano by’uyu muhanzi , ahita anamusaba ko yazarongora umukobwa we , ariko kubw’amahirwe macye , uyu mubyeyi asanga umukobwa we aruta umuhanzi Israel Mbonyi . Uyu mubyeyi wabitangarije muri Kigali Serena Hotel yahise agura CD y’amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda.
Muri rusange umuhanzi Israel Mbonyi yashimiye byimazeyo umuryango we , Itorero rye k’ubufasha ryamuhaye , uwamukoreye indirimbo bakiri mu Buhinde ( Producer Bruce ) , n’abandi .
REBA UKO IGITARAMO CY’UMUHANZI ISRAEL MBONYI CYAGENZE MU MAFOTO
Iki gitaramo cyasojwe mu masaha akuze kigenda neza mu miririmbire . Ariko nta byera ngo de , kuko abari bashinzwe kwita ku bantu bitabiriye iki giterane ( Protocal ) batitaye ku bantu uko bikwiye , harimo Abakozi b’Imana ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye .
ConversionConversion EmoticonEmoticon