Nyuma y'icupa ry'inzoga ryabatijwe Knowless, irindi rishya ryatangiye kubatizwa Clement

Mu mpera z’umwaka wa 2013 nibwo uruganda rwa Bralirwa rwashyize ahagaragara icupa rishya ry’ikinyobwa cya Primus rifite santiritiro 50, iyi nzoga ikaba yarahise ihabwa izina ry’umuhanzikazi Knowless, none icupa nk’iri ry’inzoga ya Mutzig naryo ryatangiye kubatizwa “Clement”, umusore bivugwa ko akundana na Knowless.
Kuva iri cupa ry’ikinyobwa cya Primus ryashyirwa ahagaragara, hirya no hino mu tubari dutandukanye mu gihugu cyose ryahise ryamamara ku izina rya “Knowless” kuburyo ukeneye kuyugira wese, abazicuruza n’abandi bose bagira aho bahurira n’inzoga, nta rindi zina batanga kuri iyi nzoga ritari “Knowless”. Ibi byarenze mu Rwanda bigera no mu gihugu cy’u Burundi, icyakoze ho banayita “Akabaju”.
Iyi nzoga yamamaye ku kazina ka Knowless, i Burundi ho bayita Knowless cyangwa Akabaju
Iyi nzoga yamamaye ku kazina ka Knowless, i Burundi ho bayita Knowless cyangwa Akabaju
Gira website
Kuwa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2015, nibwo uru ruganda rwa Bralirwa rwanashyize hanze icupa nk’iri rya Santiritiro 50 ariko ry’ikinyobwa cya Mutzig, none nyuma y’igihe kitageze ku byumweru bibiri abantu batangiye kuvuga ko iyi nzoga bayibatije “Clement”, ibi akenshi bakabihera ku rukundo rumaze igihe runugwanugwa hagati ya Knowless na Clement.
Knowless na Clement bagiye bavugwaho kuba mu rukundo ariko bo bakanga kubyerura
Knowless na Clement bagiye bavugwaho kuba mu rukundo ariko bo bakanga kubyerura
Mu tubari tw’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali aho umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabashije kugera mu mpera z’iki cyumweru dusoje, iyi nzoga ntiramamara cyane ku izina rya “Clement” ariko iri zina ryatangiye gukoreshwa n’abakiriya ndetse n’ababakira mu tubari n’ubwo ritaramera nk’uko byagenze ku nzoga yiswe “Knowless”.
clement
Ku mbuga nkoranyambaga naho hatangiye gukoreshwa iri zina, ibi bikaba ari nako byatangiye ku nzoga yiswe “Knowless” ubwo abantu batandukanye batangiraga kugenda babivuga bisa n’urwenya ariko ubu iri zina rikaba ryarafatishije kuburyo udasabye inzoga ya “Knowless” bigoye kuba hahita hamenyekana icyo asaba.
 Icupa rishya rya Mutzig riherutse gushyirwa ahagaragara ryatangiye kubatizwa Clement
Icupa rishya rya Mutzig riherutse gushyirwa ahagaragara ryatangiye kubatizwa Clement
Mu kiganiro na Ishimwe Clement, yabwiye Inyarwanda.com ko we aribwo akimenya ko iyi nzoga nshya hari abatangiye kuyita “Clement”, ariko anavuga ko yizeye ko bitazamamara cyane nk’uko byagenze kuri Knowless kuko ngo we adakunda kugaragara cyane nk’uko bigenda kuri Knowless, akaba yizeye ko ababikora ari urwenya kuburyo bitazakomeza ngo iyi nzoga imenyekane hose ku izina rya “Clement”.
Ishimwe Clement avuga ko afite icyizere ko iyi nzoga itazamamara yitwa Clement nk'uko byagenze kuri Knowless
Ishimwe Clement avuga ko afite icyizere ko iyi nzoga itazamamara yitwa Clement nk'uko byagenze kuri Knowless
Ku bijyanye n’urukundo rwabo batajya berura ngo bashyire hanze, mu minsi ishize ubwo Clement yabazwaga iby’urukundo rwe na Knowless, yashimangiye ko uyu muhanzikazi ari mwiza cyane kandi ko gukundana nawe byamushimisha cyane, mu magambo ye akaba yaragize ati: “Knowless ni umukobwa uteye neza mu buryo bwose bushoboka, bibayeho tugakundana byanshimisha cyane, dore ko ntacyo abaye ariko ntabwo twigeze dukundana ariko bibaye twabyakira twembi”
Nyuma Knowless nawe yatangaje ko Clement ari umusore ufite byinshi byiza ndetse ko atabasha kurondora ibyiza amubonaho, kandi bombi bakaba ari ingaragu bityo mu gihe Imana yabyemera bakaba bakundana bakazanabana, kandi nawe akaba yabyishimira.
Previous
Next Post »