Tiwa Savage yibarutse
Tiwatope Savage-Balogun ukoresha Tiwa Savage mu muziki yibarutse umwana w’umuhungu mu gihe byari byitezwe ko yibaruka impanga.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 22 Nyakanga nibwo Tiwa Savage yibarutse imfura y’umuhungu mu bitaro bya Saint Mary mu Bwongereza mu Mujyi wa London.

Nk’uko ibitangazamukuru bitandukanye byo muri Nigeria byagiye bibitangaza, byari byitezwe ko Tiwa Savage yibaruka impanga ariko benshi batunguwe no kuba ifoto y’umwana w’umuhungu umwe.
Tunji Tee Billz umugabo wa Tiwa Savage ntiyihanganiye guhisha ibyishimo yatewe no kwibaruka, ahita asangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umwana wabo amufashe ukuboko ndetse anashima Imana ku mugisha yongeye guha umuryango we.
Yagize ati, "Urakoze Mana"
Iyi nkuru yishimiwe na benshi mu nshuti ze ndetse n’abahanzi bakorana bya hafi na Tiwa Savage barimo Davido, Don Jazzy n’abandi bagiye babifuriza gukomeza kwaguka mu muryango wabo.
Previous
Next Post »