Angel Mutoni yatsindiye kwinjira mu irushanwa rishobora gutuma azenguruka Afurika akora ibitaramo
Umuhanzikazi Angel Mutoni, ni umwe mu bahanga u
Rwanda rufite baririmba HipHop nyamara ari abakobwa. Kuri ubu yu
muhanzikazi yamaze gutangaza ko yatsindiye itike imwinjiza mu irushanwa
rya ‘Prix Decouverte RFI 2016’ ritegurwa na Radio France International,
aho naramuka aritsinze azahita ahembwa kuzenguruka Afurika akora
ibitaramo.
Uyu muhanzikazi watsindiye itike yo kwinjira mu irushanwa yagize ati ”Nshuti
bavandimwe, ndabamenyesha ko namaze gutoranywa kuza mu bandi bahanzi
icumi(10) mu irushanwa ryitwa ‘Prix Decouverte RFI 2016’, nindamuka
ntsinze iri rushanwa nzahembwa kuzenguruka Afurika ndirimba ndetse
nkategurirwa igitaramo i Paris mu Bufaransa.”
Hari abantu b'ibihangange muri muzika banyuze mu rugendo nkuru harimo; Tiken Jah Fakoly (République de Côte d’Ivoire),Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali) Maurice Kirya (Ouganda).
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com uyu muhanzikazi yabwiye abanyarwanda muri rusange ko nawe kimwe naba batsinze nawe yizeye ko igihe cyose yashyigikirwa n’abanyarwanda yatsinda iri rushanwa. Angel Mutoni yaboneyeho kumenyesha abantu ko vuba aha hatangira amatora yo kuri internet ndetse ubwo amatora azaba atangiye asaba abanyarwanda kuzamuba hafi.
Angel Mutoni umuhanzikazi ugiye guhangana n'abandi bahanzi mu irushanwa mpuzamahanga
Ubwo Angel Mutoni yaganiraga na Inyarwanda.com yadutangarije ko kwinjira muri iri rushanwa byamusabye kwiyandikisha ubundi akagenda atanga ibyo bamusaba kuri internet. Bimwe mubyo yagiye asabwa harimo umwirondoro we ndetse n’ibihangano bye, icyo gihe abayoboye iri rushanwa bagendaga bakuramo bake kugeza hasigayemo abahanzi icumi bagomba guhanganira iri rushanwa.
Iri rushanwa ubusanzwe ni irushanwa rikomeye kuko usibye gutorwa kuri internet aba bahanzi binjira mu cyiciro cyo guhanganira imbere y’akanama nkemurampaka. Bamwe mu baba bagize akanama nkemurampaka baba ari abanyamuziki bakomeye ku isi aho usangamo ibyamamare nka; De Jacob Desvarieux à Youssou N’Dour, Angélique Kidjo, Passi, Richard Bona, Asalfo na Fally Ipupa.
Umuhanzikazi watsindiye iki gihembo ubushize yateguriwe ibitaramo 18 muri Afurika yose
Uherutse kwegukana iri rushanwa ni Elida Almeida wo muri Cap Vert watsindiye gukora ibitaramo byinyuranye ku mugabane wa Afurika, akaba yaremerewe gukorerwa ibitaramo 18 ndetse n’ikindi gitaramo agomba gukorera i Paris mu Bufaransa.

ConversionConversion EmoticonEmoticon