Yambaye ibirenge n’imyenda igaragaza umwambaro w’imbere, Young Grace niko yaraye aserutse
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2016 mu
mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyo ku mazi aho abakunzi ba muzika
bahuriye n'abahanzi bafana bakabaririmbira bari koga muri Piscine. Muri
iki gitaramo abahanzi bose bashimishije abakunzi ba muzika bari
bitabiriye gusa Young Grace agaragaza imyambarire atari asanzwe
amenyereweho.
Abafana bari bitabiriye
Iki gitaramo cyari kiyobowe na Mc Phil Peter wari umushyushyarugamba. Kwinjira byari amafaranga ibihumbi bibiri (2500frw) ndetse na bitanu (5000frw) mu myanya y’icyubahiro, buri wese waguze itike yahitaga ahabwa icyo kunywa ku buntu.
Reba amafoto yaranze iki gitaramo:
Mc Phil Peter yashyushyaga nabari mu maziJack B uzwiho gushyushya abantu niwe wabanje ku rubyiniro yakirwa neza abari mu mazi barayamuteraYvan Buravan umwe rukumbi waririmbye ku buryo bwa Live yashimishije abari ahoDavis D yashimishije abakunzi ba muzika bari ahoYoung Grace yakiriwe na Phil Peter k'urubyiniro
Young Grace ni uku yari yambaye
Bull Dogg niwe washoje igitaramo
ConversionConversion EmoticonEmoticon