Angelina Jolie yimukiye mu nzu y’igitangaza nyuma yo gusaba gatanya(Amafoto)


Angelina Jolie Pitt umaze iminsi mike yandikiye urukiko asaba gutandukana n’umugabo we Brad Pitt yamaze gukodesha inzu ihenze mu Mujyi wa Los Angeles aho agiye kwimukira n’abana be.
Angelina Jolie w’imyaka 41 agiye gusiga umugabo we Brad Pitt bari bamaranye imyaka 12 bakundana. Aba bombi bari baherutse kwizihiza imyaka ibiri yari ishize barushinze none ubu byabaye amateka.
Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko Angelina Jolie agiye kwimukira mu Mujyi wa Los Angeles mu nzu y’agaciro azajya yishyura amadolari 95,000 buri kwezi[asaga amafaranga y’u Rwanda 76,000,000,000].
Iki kinyamakuru kivuga ko gifite ibimenyetso byerekana ko iyi nzu Angelina Jolie yayikodesheje mbere y’itariki 19 Nzeri 2016 [ubwo yandikiye urukiko asaba gatanya]. Angelina azayibanamo n’abana batandatu yari afitanye na Brad Pitt[abo babyaranye n’abo bareraga] kuko mu no mu kirego yahaye urukiko yasabye ko abana yabagumana gusa nta mwanzuro urafatwa.
Urukundo rwa Brad Pitt w’imyaka 51 na Angelina Jolie ufite 41 rwatangiye kwamamara kuva mu 2004, ariko baza gushyingiranwa muri Kanama 2014.
Pitt yari ashyingiwe ku nshuro ya kabiri, nyuma yo gutandukana na Jennifer Aniston, mu gihe Jolie bahuye nyuma yo gutandukana n’abagabo babiri barimo Billy Bob Thornton na Jonny Lee Miller.
Bafite abana batandatu barimo Maddox, Pax, Zahara barera mu muryango ndetse na Shiloh, n’impanga Knox na Vivienne babyaye.
Previous
Next Post »