Miss Umwali Neema agiye kubyara


Nyampinga Umwali Neema Larissa ari mu byishimo bikomeye byo kwakira imfura agiye kubyarana na Ngabo bamaze amezi icyenda barushinze.
Umwali Neema Larissa w’imyaka 26 y’amavuko yabaye Nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa KIE, yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga y’ubwiza atandukanye muri Miss East Africa na Miss Supranational umwaka wa 2014.
Yakoreye ubukwe muri Leta ya Texas muri Amerika ku itariki 19 Ukuboza 2015, aba bombi ubu bamaranye amezi icyenda barushinze. Umwali Neema yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto igaragaza ko atwite inda nkuru ndetse abamukurikira bamwoherereje ubutumwa baha ikaze umwana agiye kwibaruka.
Mu kiganiro aheruka kugira na IGIHE, Umwali Neema yavuze ko nyuma yo gukora ubukwe azagaruka i Kigali n’umugabo we bagakishimana n’imiryango kuko mu kurushinga hari inshuti za hafi gusa.
Yagize ati “Tuba muri Amerika njye n’umukunzi wanjye, icyo twakoze ni ugusezerana imbere y’Imana […] turateganya kuzagaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2016.”
Miss Umwali Neema aritegura kwibaruka
Ngabo na Neema, barushinze nyuma y’uko bari bamaranye imyaka itanu bakundana. Bamenyanye mu mwaka wa 2010 uyu mukobwa akiri umunyeshuri mu ryahoze ryitwa Ishuri Nderabarezi rya Kigali (KIE).
Umwali Neema n'umugabo we basezeraniye muri Amerika
Previous
Next Post »