Perezida Kagame yasabye ubufatanye ngo intego zigamije iterambere rirambye zigerweho muri Afurika

Perezida Paul Kagame yasabye abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika gushyigikira icyicaro kizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego zigamije iterambere rirambye muri Afurika, SDG Center for Africa, biheruka kwemezwa ko icyicaro cyayo gishyirwa mu Rwanda.
Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yayoboraga inama ya Gatatu y’inama y’ubuyobozi bw’iki kigo, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri, i New York ahari kubera inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ni inama yitabiriwe na Perezida Patrice Talon wa Benin, Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique, Perezida Alpha Conde wa Guinea Conakry, Jeffrey David Sachs uyobora Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Earth Institute muri Kaminuza ya Columbia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuherwe Aliko Dangote wo muri Nigeria.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira icyicaro cy’icyo kigo kizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, aho yavuze ko yiteguye gukorana na bagenzi be kugira ngo ibyemeranyijweho byose bizashyirwe mu bikorwa.
Ati “Intego Isi ihuriyeho ziza ziyongera ku igenamigambi ry’iterambere ry’ibihugu byacu n’imbaraga Afurika iri gukoresha ngo igere ku iterambere n’ubukungu bidaheza. Twiteguye gukorana bya hafi na mwe mwese, mu gushaka ubushobozi n’ubushake bukenewe, kugira ngo Afurika ibashe kubyaza umusaruro uhagije y’aya masezerano y’ingenzi.’’
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruhare rw’ingenzi abaturage ba buri gihugu ndetse n’abikorera bagomba kubigiramo kugira ngo iki kigo kigere ku ntego zacyo.
Ati “Abaturage kubigira ibyabo kandi bakabigiramo uruhare, uburinganire, kuzamura ubufatanye n’abikorera, ikoranabuhanga by’umwihariko umurongo mugari wa Internet, ni ingenzi mu kwihutisha iterambere.’’
“Gusa hari na byinshi tugomba gusangira, ku buryo bukoreshwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage bacu. Turashaka kandi kwigiranaho ku buryo bwagiye buhangwa ndetse n’ibyagezweho mu zindi nzego, hamwe n’ibindi bice by’Isi.’’
Umukuru w’Igihugu kandi yanitabiriye inama ku “Kongerera imbaraga ubufatanye hagamijwe kwihutisha iterambere rishingiye ku buzima bwiza bw’abaturage”, yabereye i New York ahateraniye Inteko Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye.
Muri iyo nama Perezida Kagame yavuze ko igishishikaje u Rwanda muri iki gihe “ari ukongerera ubushobozi abagore, kubashyigikira muri gahunda zirimo uburezi, ubuzima n’ibindi bikorwa bibabyarira inyungu.’’
Aho kandi yanahavugiye ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere umugore atari ubufindo rwakoze, ahubwo ari ibintu n’ikindi gihugu gifite ubushake gishobora gukora.
Perezida Kagame aramukanya na Patrice Talon wa Benin
Perezida Kagame aganira n'Umuherwe Aliko Dangote
Perezida Patrice Talon wa Benin yari muri iyi nama
Amafoto: Village Urugwiro
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-ubufatanye-ngo-intego-zigamije-iterambere-rirambye 
Previous
Next Post »