Sauti Sol bimuriye igitaramo i Gikondo, bakeje Perezida Kagame bahamya ko ari uwa mbere muri Afrika
Nyuma yo kugera i Kigali mu gitondo cyo kuri
uyu wa Gatanu, nk’uko byari biteganijwe abahanzi bagize itsinda rya
Sauti Sol bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru, aho bagarutse birambuye
kuri iki gitaramo cyabo, banatangaza andi mabanga yabo yihariye, aha
akaba ari naho bakomoje ku mpamvu baririmbye Perezida Kagame mu ndirimbo
yabo Nerea.
Ni ikiganiro cyabereye i Remera kuri Legacy Hotel, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa. Nyuma y’akanya gato iki kiganiro gitangiye, umwe mu bagize iri tsinda Bien-Aimé Baraza, yatunguye abitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru yivuga mu Kinyarwanda nyuma yo kubasuhuza ati “Muraho?”, akomeza agira ati “Nitwa…”
Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye itsinda rya Sout Sol, ndetse nabo bakabisubiza nta na kimwe baciye ku ruhande. Babajijwe aho bakuye igitekerezo cyo kuririmba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ndirimbo yabo Nerea, bahamiriza abanyamakuru ko ku bwabo ari we Perezida Afrika ifite ubu.
Z’imwe mu mpamvu batanze, aba basore bagenderaho bahamya ko Perezida Paul Kagame ari we wa mbere muri Afrika mu miyoborere myiza, bagize bati “ Abaturage barakeye, umujyi urakeye, gutangira ubucuruzi mu Rwanda biroroshye, umutekano, mbega ni Newyork ya Afrika. Ubu kuza hano ni indangamuntu gusa mu gihe ahandi ari passport”
Babajijwe impamvu Kigali ari umwe mu mijyi bahisemo muri ibi bitaramo(tour) byo kumurika album yabo, bose bahise baterera hejuru rimwe, bati “Kubera iki tutari kuza mu Rwanda? Igihugu cyanyu cyateye imbere, ni igihugu kibamo abantu bakunda umuziki. Kubera iki tutakorera mu gihugu gifite abakobwa beza? Ni iki cyatubuza gukorera mu gihugu kigize East Africa kandi ari wo muryango turimo natwe?”
Aba basore banabajijwe icyo bagenderaho kugira ngo bemerera gukorana indirimbo n’umuhanzi ubyifuza, maze bavuga ko nta kintu kihariye, ko umuhanzi ubishoboye wese wabegera bashobora gukora ikintu gikomeye.
Ku bijyanye no kuba bakurikirana umuziki wo mu Rwanda, Sauti Sol bavuze ko bazi umuzi wo mu Rwanda kandi harimo abahanzi bakomeye.
Amafoto ya Sauti Sol mu kiganiro n'abanyamakuru
ConversionConversion EmoticonEmoticon