Urutonde rw’ingo z’ibyamamare zasenyutse hakagenderamo akayabo


Iyo abashakanye basezerana bemeranya kuzabana ubuziraherezo, hari n’abasinyana kubana imyaka ariko ugasanga igihe bihaye kirangiye batagicana uwaka ibyari urukundo byarahindutse amahari buri wese abaho ubuzima bwe.
Mu myaka yatambutse hari nyinshi mu ngo z’ibyamamare zasenyutse ndetse muri gatanya yabo hakagenderamo amafaranga atagira ingano. IGIHE yakusanyije abazwi cyane ku Isi bakoresheje amafaranga menshi mu gutandukana kwabo, gusa hari n’ababikora bucecetse bikazamenyakana hashize igihe.
Mu myaka yatambutse bamwe mu byamamare byo ku Isi bahoranaga ibineza neza ku maso, babagaho mu munezero ku bwo kugendera mu munyenga w’urukundo no guteteshwa n’abo bakundanaga. Ubumwe bwabo n’abakunzi babo, bwamamaye mu itangazamakuru ariko ubu ibyabo byahindutse amateka.
Mu bihugu bimwe na bimwe ku Isi hagaragara umubare uri ku rwego ruri hejuru mu kugira ingo zisenyuka nk’aho usanga muri Belarus 68% y’abantu bashinga ingo bahita batandukana batamaranye kabiri.
Mu bihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, Ububiligi, Algeria , u Bwongereza ndetse na Suède na ho hagaragara umubare munini w’ingo zisenyuka aho usanga muri ibyo bihugu batandukana ku kigero kiri hejuru ya 50% y’ingo ziba zashinzwe.
Gatanya ihenze kurusha izabayeho ku Isi ni iheruka kuba mu mpera za Kamena 2016. Umunyamideli w’Umwongereza, Christina Estrada wari umaze imyaka 13 ashyingiranywe n’umuherwe Sheikh Dr Walid Juffali wo mu gihugu cya Arabia Saudite yamujyanye mu rukiko amusaba akayabo ka miliyoni 237 z’amayero (ni ukuvuga asaga miliyari 204 mu manyarwanda) kugira ngo batane.
Uyu muherwe yahaye Christina Estrada miliyoni 45 z’amayero undi arayanga asaba miliyoni 237 ngo kuko ari yo yagombaga kuvamo ibyo yifuza byose birimo inzu nziza, iyongera kuri miliyoni 1,2 yageneye ingengo y’imari yo kugura imyambaro. Hakiyongeraho amayero ibihumbi 48 yo kugura imyenda y’uruhu yo kwifubika, amayero ibihumbi 132 yo kugura amakanzu maremare ndetse amayero ibihumbi 25 yo kugura inkweto buri mwaka n’ibindi.
Uku gutandukana kw’ingo gutwara ibintu byinshi birimo n’umutungo utari muke mu gihe cy’ivanguramutungo ari na byo IGIHE yabakusanyirije muri iyi nkuru hifashishijwe ibinyamakuru bitandukanye.
1. Bernard Charles Ecclestone atandukana na Slavica byatwaye miliyari 1.2 y’amadolari
Bernard Charles Ecclestone uzwi ku kazina ka Bernie, akaba n’umuyobozi wa Fomula one Group yagendesheje asaga miliyari y’amadolari ya Amerika ubwo yatandukanaga n’umugore we Slavica bari bamaranye imyaka 23 nyuma bakaza gutandukana mu mwaka wa 2009.
2. Roman Abramovic atandukna na Irina byatwaye miliyoni 300 z’amadolari
Roman Arkadyevich Abramovic, uyu muherwe w’Umurusiya wavutse ku wa 23 Ugushyingo 1966 akaba ari na we nyiri Chelsea FC. Uyu ari ku myanya ya mbere y’abaherwe bo mu Burusiya, afite miliyari 8.1 z’amadolari nk’uko byatangajwe n’urutonde Forbes yakoze umwaka ushize.
Gutandukana kwe n’umugore we Irina Ibramovic byamutwaye akayabo k’amadolari angana na miliyoni 300.
3. Michael Jordan na Juanita Jordan batandukana byatwaye miliyoni 169 z’amadolari
Miachel Jeffrey Jordan wamamaye mu mukino wa Basketball igihe yakiniraga ikipe ya Chicago Bulls akaba ari na we ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose muri uwo mukino, ubwo yatandukanaga n’uwo bari barakundanye Juanita Jordarn hagendeyemo agera kuri miliyoni 168 z’amadolari ubwo batandukanaga ku wa 4 Gashyantare 2002.
4.Neil Diamond yagendesheje angana na miliyoni 130 mu gutandukana na Marcia Murphey
Neil Lislie Diamond, Umunyamerika w’umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo wabiciye bigacika mu myaka ya za 60, ubwo yakoraga umuhigo wo kugurisha amakopi arenga miliyoni ijana byanamugize umuhanzi w’ibihe byose wacuruje cyane.
Kuri ubu akaba ashyirwa no ku mwanya wa kabiri mu bahanzi bakuze ariko bakigaragara cyane ku rutonde rwa Billboard. Diamond na we ari ku rutonde rw’abatandukanye bitwaye amafaranga menshi kuko itandukana rye na Murphey mu 1994 ryatwaye miliyoni 130 z’amadolari nyuma y’uko bari bamaze kubyarana abana babiri.
5.Itandukana rya Madonna na Guy Richie ryatwaye miliyoni 92 z’amadolari
Madonna Louise Ciccone akaba ari Umunyamerikakazi w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umukinnyi wa filime ndetse n’umushabitsi. Itandukana rye na Guy Richie na we uzwi cyane mu kuyobora filime ryatwaye akayabo ka miliyoni 92 z’amadolari ya Amerika.
6. Kenny Rogers na Marriane Rogers itandukana ryabo ryatwaye miliyoni 60 z’amadolari
Yitwa Kenneth Ray, yamenyakanye nka Kenny Rogers mu ndirimbo ze zakunzwe kandi na n’ubu zigikunzwe mu njyana ya Country music. Rogers atandukana na Marriane mu mwaka wa 1993 bwatwaye agera kuri miliyoni 60 z’amadolari , bari bamaze kubyarana umwana umwe.
7.Gutandukana kwa James Cameron na Linda Hamilton kwatwaye miliyoni 48
James Francis Cameron yavutse ku wa 16 Kanama 1954, ni Umunya-Canada ukora akanayobora filime akaba ari we wakoze izamenyekanye no mu Rwanda nka The Terminator yakinwe 1984 , Avatar mu 2009, Supider-man and Dark Angel 2000-2002 hamwe na Titanic mu 1997. Cameron atandukanya na Hamilton byajyanye akayabo ka miliyoni 48 z’amadolari ya Amerika.
8.Michael Douglas atandukana na Diandra Douglas byatwaye miliyoni 30 z’amadolari
Douglas ukora akanatunganya filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’umubano mwiza bigeze kugirana na Diandra byaje kurangira batandukanye. Itandukana ryabo ryatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika.
9. Donald Trump na Ivana Trump batandukana byatwaye miliyoni 25 z’amadolari
Donald Trump uri kuvugwa mu itangazamakuru cyane muri iyi minsi kubera amatora ahataniye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba mu mpera z’uyu mwaka.
Ubwo yatandukanaga na Ivana mu mwaka wa 1991 byatwaye amaranga angana na miliyoni 25 z’amadolari, umwaka ushize Ivana yatangaje ko ngo we na Trump ubu ari inshuti magara.
10. Lionel Richie atandukana na Diane Richie byagendeyemo angana na miliyoni 20
Lionel Brockman Richie. Jr, yavutse muri Kamena 1949, akaba ari umunyamuziki, umwanditsi ndetse utunganya indirimbo. Mu gutandukana kwe na Diane mu 2003 hagendeyemo agera kuri miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Previous
Next Post »