Nyampinga w’u Bufaransa agiye kuza mu Rwanda guhuza imishinga na Mutesi Jolly


Nyampinga mushya w’u Bufaransa, Iris Mittenaere arateganya gukorera uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gusura imishinga ya mugenzi we Mutesi Jolly no kunoza imishinga bemeranyije gukorana.
Miss Iris Mittenaere yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa, ku wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2015 naho mugenzi we Mutesi Jolly yambikwa iry’u Rwanda kuwa 9 Mutarama 2016.
Mutesi Jolly uri mu ruzinduko rw’akazi ku Mugabane w’u Burayi yahuye na Nyampinga w’u Bufaransa mu Mujyi wa Paris kuri uyu wa 29 Nzeri bigizwemo uruhare na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Aba bombi baganiriye ku mishinga buri wese akora banzura ko bagomba gufatanya mu kuyishyira mu bikorwa. Miss Iris Mittenaere ngo yishimiye cyane kuba Mutesi Jolly yariyemeje gukamira abana basaga 150 b’incuke bafite ababyeyi batishoboye by’umwihariko amwemerera ko bazafatanya mu bukangurambaga amaze igihe atangije yise ‘Agaciro Kanjye Campaign’.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne waherekeje Miss Mutesi Jolly muri uru rugendo yavuze ko mu biganiro byahuje Nyampinga w’u Rwanda n’uw’u Bufaransa bemeranyije ko bagomba kugira ubufatanye mu byo bakora.
Miss Iris Mittenaere ngo yavuze ko ashaka kuza mu Rwanda kureba ibyo mugenzi we akora undi na we akazamusura mu Bufaransa kumufasha mu mushinga wo gufasha abaturage kwita ku menyo.
Yagize ati “Nyampinga wacu yaganiriye n’uw’u Bufaransa , bahuye ejo, ni Ambasade yacu yabahuje. Mu biganiro byabo wabonaga ko bombi bubahanye, ntabwo ari bya bindi abantu bahura gutyo bagafata amafoto gusa. Jolly yeretse Miss w’u Bufaransa imishinga ye, yayishimiye.”
Yongeraho ati “Yamwemereye ko azamufasha, bazafatanya mu byo bari gukora bose. Miss w’u Bufaransa yavuze ko yifuza kuza aho mu Rwanda, ntabwo yavuze igihe azazira ariko arabishaka cyane, azakomeza aganire na Jolly tumenye igihe azazira.”
Miss Mutesi Jolly kandi yanabonanye n’Umuyobozi wungirije uwa Unesco muri Afurika Firmin Matoko. Ngo yamwemereye ko imishinga ateganya gukora mu rwego rw’umuco n’uburezi, bazamuha ubufasha bushoboka mu guteza imbere uburezi bw’urubyiruko rw’u Rwanda.
Miss Mutesi Jolly yahuye na Miss France 2016
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up na we yabonanye n’abategura itora rya Nyampinga w’u Bufaransa, ngo bamwemereye ko ibigo byombi bigiye kugirana ubufatanye mu gufasha abakobwa bazajya batorwa.
Ati “Icya mbere bishimiye urwego Miss Rwanda igezeho mu gihe imaze, umubare w’abakobwa bayitabira wariyongereye ndetse banishimiye uburyo abatorwa baba bafite ubumenyi […] Nanjye banyemereye ko tuzajya dufatanya ku buryo Nyampinga uzajya utorwa tuzajya tumuhuza n’uwabo bagahuza imishinga.”
Nyuma yo kuganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale, Mutesi Jolly azahura n’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016. Azava mu Bufaransa ajye mu Bubiligi kubonana na Nyampinga w’iki gihugu.
Aba bakobwa bagiye gufatanya mu mishinga bafite
Miss Mutesi Jolly yabonanye na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale
Aba bakobwa bahuye bigizwemo uruhare na Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa
Umuyobozi wungirije uwa Unesco muri Afurika na Ambasaderi Kabale bishimiye umushinga Mutesi Jolly yatangije w'ibiganiro byiswe ‘Inter-Generation Dialogue’
Previous
Next Post »