Amafoto y’ibirori byo kwerekana imideli gakondo i Kigali


Ku nshuro ya Kane i Kigali habereye igikorwa cyo kumurika imideli mu birori ngarukamwaka bya Rwanda Cultural Fashion Show, kuri iyi nshuro byitabiriwe n’Abanyamideli bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ni ibirori ngarukamwaka byo kurimba byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri kuri Sports View Hotel i Remera.
Muri uyu mwaka, ibirori byo kurimba bya ‘Rwanda Cultural Fashion Show’ byabaye mu bice bitatu, icya mbere cyabaye ku itariki ya 13 Gicurasi 2016 cyari umusogongero no kwerekana uko ibirori nyamukuru byo kuwa 24 Nzeri; ndetse n’ikindi gikorwa gikomeye cyabaye kuwa 1 Nzeri 2016 mu cyaro mu Karere ka Musanze mu birori by’imideli igaragaza ishusho nyakuri y’ubuzima bw’Abanyarwanda hambere igihugu kigitwarwa n’abami.
Abantu babyitabiriye wabonaga buri wese yakoze ibishoboka ngo aze yambaye umudeli umubereye kandi ujyanye n’ibirori byari byateguwe.
Ni umuhango wakozwe kuri gahunda yari iteguwe neza ndetse aberekanye imideli na bo wabonaga ko babitojwe kandi bari baberewe mu myambaro yari yiganjemo iyo gusohokana, iyo kwambara mu birori bitandukanye ndetse yose ikajyana n’igisobanuro.
Abahanzi b’imideli bamuritse imyambaro harimo Augustin Hakizima werekanye uko mu Rwanda rwo hambere bambaraga, Umurerwa Jossete werekanye imbumbe y’imideli[collection] yise ‘Umunyu’ , Nadege Umutoni yerekanye imideli yahanze ku myambarire yo muri Botswana mu myaka ya mbere ya 1900.
Umunyakenya Vinn Clizz yerekanye imyenda abagabo barimbana mu birori bikomeye no mu gihe cyo gusohoka. Nancy Zeller wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekanye imideli yahanze afatanyije na Umurerwa Jossete.
Nancy afite itsinda ry’abagore bo mu Karere ka Musanze yigisha guhanga imideli igezweho mu myambarire ikunzwe kuranga Abanyafurika.
Miss Kwizera Peace ni we wayoboye ibi birori
Munyakazi Deo, umwe mu bahanzi bagaragaza ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga yasusurukije ibirori
Ibi birori byari bibangikanye no gucuruza imideli inyuranye
Ibihangano by'ubugeni binyuranye byaramuritswe
Imideli yahanzwe na Augustin Hakizima
Herekanywe imideli ya Kinyafurika yiganjemo ibitenge...
Imideli yahanzwe na Nadege Umutoni
Imideli hanzwe na Nancy Zeller
Umurerwa Jossete yerekanye imbumbe y’imideli[collection] yise ‘Umunyu’
Umunyakenya Vinn Clizz yerekanye imyenda yiganjemo iy’abagabo
Previous
Next Post »