Mu magambo yuje agahinda, Juliana Kanyomozi yibutse imfura ye yagakwiye kuba yujuje imyaka 14

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda, ari n’agahinda kenshi nyuma yo kumara imyaka itatu abuze umwana w’umuhungu yari afite, uyu akaba yari we mwana we rukumbi yagiraga wari ufite imyaka 11 y’amavuko, wari warabonye izuba umunsi nk'uyu mu 2002, bivuze ko kuri uyu wa 20 Nzeri 2016 aba yujuje imyaka 14 iyo aba akiriho.
Uyu mwana w’imfura wa Juliana Kanyomozi yitwaga Keron Raphael, yitabye Imana muri Nyakanga 2014, akaba yari yaramubyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Amon Lukwago. Keron Raphael yaguye mu bitaro bya Aga Khan by’i Nairobi muri Kenya, akaba yarazize indwara ya Asima. Nyuma y’imyaka itatu, uyu mwana atabarutse umubyeyi we yamwibutse ku munsi we w’amavuko ashyira amagambo ateye agahinda ku rukuta rwe rwa facebook.

juliana kanyomozi
Amagambo ateye agahinda Juliana yanditse ubwo yibukaga umwana we w'imfura umaze imyaka itatu atabarutse
Mu butumwa bwa Juliana Kanyomozi yagize ati ” ku munsi nkuyu saa munani z’ijoro, Imana yakuzanye ku Isi ikuzana mu buzima bwanjye. Igihe umugambi wayo kuri wowe kuri iyi isi wari urangiye yarakwishubije igusubiza aho wari uvuye, warakoze kumpa ibyishimo.  Uri kandi uzahora uri uw'ingenzi mu buzima bwanjye. Isabukuru nziza Keron, wari kuba ufite imyaka 14 uyu munsi. Ndagukunda mu marayika kandi nzahora ngukunda. Umubyeyi wawe.”
juliana kanyomozi
Juliana Kanyomozi nubu aracyagendana igikomere cy'umwana we w'imfura watabarutse
Aya magambo ateye agahinda Juliana Kanyomozi yayanditse nyuma yo kumara imyaka itatu atari kumwe n’imfura ye akaba n’umwana umwe rukumbi yari yaribarutse, bityo ku munsi yamwibarukiyeho akaba atewe agahinda no kuba atari kumwe n’umuhungu wehttp://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/mu-magambo-yuje-agahinda-juliana-kanyomozi-yibutse-umwana-we-71179.html
Previous
Next Post »