Nyampinga mushya wa RDC yahize guhindura igihugu cye ‘umurwa uzira intambara’


Nyampinga mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Andréa Moloto yiyemeje kuzasimburwa kuri uyu mwanya Isi yose yarahinduye imyumvire kuri iki gihugu gifatwa nk’indiri y’imitwe yitwaje intwaro.
Miss Andréa Moloto yatowe ku itariki ya 11 Nzeri 2016, nyuma yo gutorwa yabwiye itangazamakuru ko mu by’ibanze ashaka gukorera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ari “ukugerageza guhindura imyumvire y’abatuye Isi kuri RDC”.
Yavuze ko ashavuzwa cyane n’uko iyo ageze mu kindi gihugu akavuga imyirondoro ye bakumva akomoka muri Congo, ngo buri wese ahita amubaza ‘impamvu iki gihugu gihoramo intambara z’urudaca’.
Andréa Moloto ngo yifuza ko yazasoza manda ye iyi myumvire abantu bafite kuri RDC yarahindutse ahubwo bayifata nk’igihugu kirangwamo ituze n’umutekano usesuye.
Yagize ati “Ngiye kugerageza guhindura imitekerereze y’Isi kuri RDC. Igihe cyose iyo mvuze ko ndi Umunye-Congo abantu bambaza ibibazo ngo ‘kubera iki mu gihugu cyanjye hahora intambara’.”
Yongeraho ati “Ndifuza ko bamenya ko twebwe turi abanyamahirwe…”Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko ngo agiye no gukemura ikibazo cyabaye akarande cy’abana baba ku muhanda muri iki gihugu, azafatanya n’umuryango witwa Matumaïni ukorera i Kinshasa.
Miss Andrea Moloto areshya na 1m 84 agapima ibiro 67, atuye muri Afurika y’Epfo aho yiga ibijyanye n’icungamari ry’ibigo. Yifuza ko narangiza kaminuza azashinga sosiyete ye bwite itwara abagenzi muri RDC.
Previous
Next Post »