Yambuwe ikamba rya Miss Luxembourg nyuma y’iminsi icumi atowe


Umukobwa witwa Marine Toussaint wari uherutse kwambikwa ikamba rya Miss Luxembourg yaryambuwe aryozwa amashusho yashyize kuri Facebook nyuma yo gutorwa kwe.
Miss Marine Toussaint yagizwe Nyampinga wa Luxembourg mu birori bikomeye byabaye kuwa 28 Kanama 2016. Nyuma y’iminsi mike atowe yashyize kuri Facebook amashusho amugaragaza ari mu cyumba aho yari mu mwiherero na bagenzi be ibintu byafashwe nk’imyitwarire idahwitse kuri Nyampinga uhagarariye igihugu.
Muri Mata, umukinnyi wa PSG witwa Serge Aurier na we yahawe akato mu bakinnyi bagenzi be nyuma y’uko yifashe video ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be arangije ayashyira kuri Périscope. Yafatiwe ibihano bikomeye birimo kwimwa uburenganzira bwo kugera aho bakorera imyitozo n’ibindi bikarishye.
Marine Toussaint yari aherutse gutorerwa kuba Miss Luxembourg 2017, ubu yambuwe iri kamba kubera amashusho yashyize kuri Facebook akababaza abakobwa yahatanye na bo n’abategura irushanwa nk’uko 7FM ibitangaza.
Muri aya mashusho amara amasaha abiri, uyu mukobwa w’imyaka 19 ukomoka ahitwa Libramont yanenze cyane abategura Miss Luxembourg n’irushanwa muri rusange ari nabyo byababaje cyane abaritegura kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kumwambura inshingano.
Elisa Arnould w’imyaka 23 wabaye igisonga cya Mbere yahise agirwa Nyampinga mu gihe Marine Morette w’imyaka 18 yahise aba igisonga cya Mbere.
Previous
Next Post »