Chris Brown na Wizkid batumiwe mu gitaramo kizahuruza imbaga i Mombasa



Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi Christopher Maurice[Chris Brown] yatumiwe mu gitaramo gikomeye azaririmbanamo na Wizkid wo muri Nigeria, kizabera mu Mujyi wa Mombasa kuwa 8 Ukwakira 2016.
Chris Brown utegerejwe n’abantu ibihumbi bakunda umuziki muri Kenya azaririmbira ahitwa Nyali Golf club, azaba aherekejwe n’umuririmbyi ukomeye muri Nigeria Wizkid. Aba bahanzi bombi basanzwe banafitanye indirimbo ikunzwe yitwa ‘Shabba’. Iyi irimo abandi bahanzi Trey Songz na French Montana.
Igitaramo cya Chris Brown mu Mujyi wa Mombasa gitangajwe mu buryo butunguranye gusa mu minsi yashize byavuzwe nk’impuha abamutumiye baryumaho. Ni igitaramo cyitezwemo umubare munini w’abakunzi b’umuziki muri Kenya n’abazava mu bihugu bihana imbibi.
Igitaramo cyateguwe na Rocks Mombasa ifatanyije na Moet Hennessy ari nayo muterankunga mukuru. Alexadre Helaine, ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Moet Hennessy yavuze ko banze kubisakuza mbere bagamije kuzatungura abafana ‘ariko bababwira inkuru mpamo’.
Yagize ati “Impamvu ni uko twifuzaga gutungura buri muntu wese, niyo mpamvu twanze kugira icyo tubivugaho mbere kugeza igitaramo cyegereje.”
Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko iki gitaramo cyiswe Music Festival gishobora kuzitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi birenga ijana, kwinjira ni ukwishyura amashilingi 10,000 ahasanzwe mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari amashilingi 20,000 naho mu y’icyubahiro cy’ikirenga bigasaba 50,000.
Chris Brown na Wizkid batumiwe mu gitaramo gikomeye mu Mujyi wa Mombasa
Chris Brown agiye kwiyongera ku bandi bahanzi b’ibihangange baririmbiye muri Kenya mu myaka yatambutse barimo Alicia Keys, Neyo, John Cena, 2 Chainz, Aloe Blacc, Talib Kweli n’abandi.
Previous
Next Post »