Celine Dion yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu njyana ya Rap


Celine Dion yatumiwe mu kiganiro cya The Ellen DeGeneres Show bamusaba kuririmba mu njyana ya Rap aratungurana abikora nk’umunyempano ubirambyemo.
Yigaragaje nk’umuhanzi usanzwe abikora nyamara mu myaka irenga 25 amaze aririmba ntiyigeze ageregeza gukora ubu bwoko bw’umuziki. Ubwo Ellen DeGeneres yamutunguraga akamusaba kuririmba muri Rap, Celine Dion yahise agira “ubuhanzi bwanjye burarangira uyu mugoroba”.
Celine Dion w’imyaka 48 yasabwe kuririmba indirimbo eshatu za Rap asa n’uguye mu kantu kuko bwari ubwa mbere. Yagerageje kuririmba iya Nelly yitwa "Hot in Herre," "Shots" ya LMFAO na "Work It” ya Missy Elliott.
Yageze ku ndirimbo "Work B**ch” ya Britney Spears, Celine Dion aririmba igice kimwe andi magambo yanga kuyaririmba kubera imvugo itanoze irimo. Yagize ati “Ntabwo mbashije gukomeza ibyanditse, munyihanganire.
Previous
Next Post »